Uko wahagera

ONU Irashinja Ingabo za Etiyopiya Kwica Abasivili mu Ntara ya Tigreya


Komiseri mukuru w'uburenganzira bwa muntu mu Muryango w'Abibumbye, Michelle Bachelet.
Komiseri mukuru w'uburenganzira bwa muntu mu Muryango w'Abibumbye, Michelle Bachelet.

Komiseri mukuru w'uburenganzira bwa muntu mu Muryango w'Abibumbye yatangaje ko kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe ibintu byarushijeho kuba bibi mu majyaruguru ya Etiyopiya. Yavuze ko ibiro bye byakiriye raporo y'ihohoterwa ritandukanye ririmo gufata ku ngufu n'ibitero bikoreshejwe indege z'intambara ku baturage.

Michelle Bachelet yabwiye Umuryango w'Abibumbye ko abakozi b'ibiro bye babaruye abantu bagera kuri 304 bapfuye n'abandi 373 bakomerekeye mu bitero bikoreshejwe indege "bigaragara ko byakozwe n'ingabo za Etiyopiya" mu turere twa Tigreya na Afar.

Leta ya Etiyopiya yakomeje guhakana ibyo ishinjwa byo kwibasira abasivili muri iyi ntambara imaze amezi 16 ishyamiranyije ingabo z'icyo gihugu n'izigometse ku butegetsi mu ntara ya Tigreya zitwa Tigray People's Liberation Front (TPLF) mu rurimi rw'Icyongereza.

Intumwa ya Etiyopiya mu Muryango w'Abibumbye, Mahlet Hailu Guadey, yahakanye ibyatangajwe na Michele Bachelet avuga ko binyuranye n'ukuri kw'ibiri muri icyo gihugu kandi ko cyubahiriza amahame yacyo n'amahame mpuzamahanga arebana n'uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi w'ingabo za Etiyopiya Koloneli Getnet Adane, n'umuvugizi wa guverinoma y'icyo gihugu Legesse Tulu ntibahise bagira icyo bavuga kuri iyo ngingo.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG