Uko wahagera

Ubushinwa Butangaza ko Ntaho Buhuriye n’Intambara yo muri Ukraine


Ministri w'Intebe y'Ubushinwa
Ministri w'Intebe y'Ubushinwa

Ubushinwa bwatangaje ko budashaka kugira aho buhurira n'ibibazo bya dipolomasi n'iby'ubukungu Uburusiya bukomeje guhura na byo kubera ibitero bwagabye kuri Ukraine.

Itangazamakuru rya leta mu Bushinwa riravuga ko Ministri w'Intebe w'icyo gihugu, Wang Yi, yashyize ahabona ibyo byifuzo by'igihugu cye mu kiganiro kirambuye yagiranye kuri telefoni na Ministri w'Intebe wa Esipanye Jose Manuel Albares.

Inyandiko igaragaza amagambo akubiye muri icyo kiganiro yasohowe na ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa kuri uyu wa mbere ashimangira iyi ngingo. Wang yabwiye Albares ko "Ubushinwa ntaho buhuriye n'icyo kibazo" kandi ko butifuza "kugerwaho n'ingaruka zacyo" zikomeje, zirimo ibihano byo mu rwego rw'ubukungu Uburusiya bwafatiwe kubera iyi ntambara imaze hafi ibyumweru bitatu.

Iki kiganiro cyabaye mu gihe umunjyanama wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu by’umutekano, Jake Sullivan, yabonanye n'umujyanama mukuru ushinzwe iby'ububanyi n'amahanga mu Bushinwa, Yang Jiechi i Roma mu Butaliyani n’intumwa bari bayoboye.

Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden w'Amerika bwihanangirije Ubushinwa ko nibufasha Uburusiya gupfubya ingaruka z'ibibazo biterwa n'ibihano burimo, na bwo buzahura "n'ingaruka" zikomeye.

Ku cyumweru ibitangazamakuru binyuranye byari byatangaje ko Uburusiya bwiyambaje Ubushinwa busaba inkunga yo mu rwego rwa gisirikare n'urw'ubukungu mu ntambara burwana muri Ukraine.

Umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa Zhao Lijian, kuri uyu wa kabiri yongeye gusubiramo ibyatangajwe n'igihugu cye ko Amerika irimo gukwiza "amakuru atari yo" yo kuba bwaremeye ubusabe bw’Uburusiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG