Uko wahagera

ADF Yishe Abaturage Barenga 60 mu Ntara ya Ituri muri Kongo


Amwe mu mapikipiki yigeze guturirwa na ADF
Amwe mu mapikipiki yigeze guturirwa na ADF

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ADF yishe abaturage barenga 60 mu ntara ya Ituri muri iyi minsi itanu ishize. Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa w'amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Ituri, na Kinos Katuho, ukuriye sosiyete sivile mu karere ka Mamove, babwiye ibigo ntaramakuru bitandukanye ko ADF yishe abantu 62 kandi ko iyi mibare ishobora kwiyongera kuko imirwano yakomeje uyu munsi mu midugudu byibura itanu.

Bashinja ingabo z'igihugu ko zatinze gutabara. Munyanderu, ati: "Iyo ziza kuba zaritaye ku ntabaza zidahwema za rubanda hakiri kare, ADF ntiyari kutwicira abantu bangana gutya." Naho umuturage wa Mamowe witwa Suzanne Mwassi, ati: "Iyo ingabo z'igihugu zitabara kare bari kurengera umuryango wanjye, none ADF yarawutsembye wose: yanyiciye abana banjye n'abavandimwe banjye bose muri wikendi ishize."

Umuvugizi w'ingabo z'igihugu muri Ituri, Capitaine Antony Mwalushayi, yatangaje ko abasirikare barenga 300 barimo barwana na ADF mu midugudu yateye. Yemeza ko bishe abarwanyi b'inyeshyamba babiri uyu munsi. Iyo midugudu yose yegereye umupaka w'intara ya Kivu ya Ruguru, intara nayo ADF yishemo abaturage bagera kuri 30 mu mpera z'icyumweru gishize.

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yiyambaje Uganda kujya kuyifasha kurwanya ADF. Mu kwezi kwa 12 gushize, Uganda yohereje abasirikare barenga igihumbi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG