Uko wahagera

Uganda Ikomeje Kwakira Abahunga Kongo


Bamwe mu mpunzi za Kongo
Bamwe mu mpunzi za Kongo

Uganda ikomeje kwakira impunzi nshya ziva muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Abaza ubu baza ahanini baturutse mu turere igisirikare cya Uganda UPDF gihigamo abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa ADF.

Ishirahamwe ryita ku mpunzi HCR ryatangarije Ijwi ry’Amerika ko impunzi nyinshi zirimo guturuka mu turere twibasiwe n’inyeshyamba za ADF nka Nobili, Bugando, Jiapande, Oicha n'ahandi, ariko akaba hari n'abahunga bava Rutshuru na Goma aho hose akaba ari muri Kivu y'Amajyaruguru.

Umuvugizi wa HCR muri Uganda Wendy Kassujja yabwiye VOA ko impunzi zirenga ibihumbi umunani zimaze kwakirwa muri Uganda kuva uyu mwaka watangira.

Abashinzwe umutekano muri Uganda baraburira abanya Uganda mu ducye duhereranye n’umupaka kuba maso cyane kubera ko bamwe mu bagize ADF bashobora kuza guteza umutekano muke mu turere twabo bihishe mu mpunzi.

Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya Uganda byo guhashya ADF mu majyaruguru ya Kivu, Maj. Peter Mugisa yabwiye abanyamakuru ko intagondwa za ADF zihunga ibitero byabo zigaba ibitero byo kwihorera ku baturage b'abasivile, nk’abibasiwe nyuma y'ijoro ryo ku cyumweru ubwo UPDF yasenyaga imwe muri ayo matsinda ya ADF.

Majoro Mugisa avuga ko bashoboye gutabara bamwe mu banye Congo bari barashimuswe na ADF muri iyo mirwano yo mw'ijoro ryo ku cyumweru. Uganda yakiriye impunzi z'Abanyekongo zigera ku bihumbi magana atanu, bamwe muri bo bakaba bamaze imyaka irenga icumi muri iki gihugu.

Ariko rero, umubare w'abahunga usa nk'uwiyongereye igihe ingabo za Uganda zifatanije n'ingabo za Congo zatangiriye kugaba ibitero kuri ADF mu mpera z'umwaka ushize.

Igihe igisirikare cya Uganda kizamara muri uwo mugambi ku butaka bwa Congo nticyasobanuwe neza, kandi hariho amakuru makeyi cyane kubijyanye n’ibikorwa byabo ku rubuga rw'intambara. Ariko, vuba aha minisiteri y’ingabo ya Uganda yasabye inteko ishinga amategeko kwemeza amafaranga yo gukomeza Ibikorwa bya UPDF muri Kongo kumara umwaka umwe.

Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntibiratangira imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi y’ibikorwa remezo birimo kubaka imihanda muri kivu y'Amajyaruguru izakenera Ingabo za Uganda kugira ngo zirinde umutekano w'abakozi n'ibizakoreshwa muri iyo mishinga y'ubwubatsi, kandi biteganijwe ko iyo mishinga izafata igihe kirekire.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG