Uko wahagera

Madagascar: Abahitanywe na Serwakira Yiswe Batsirai Bageze ku 111


Amazu yashenywe na Serwakira Batsirai
Amazu yashenywe na Serwakira Batsirai

Umubare w'abahitanywe na Serwakira muri Madagascar wazamutse uyu munsi kuwa gatanu, uvuye kuri 92 bari batangajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, nk’uko ibiro bya leta bishinzwe ibiza bibivuga.

Iyo serwakira yibasiye ikirwa cyo mu nyanja y’Ubuhinde kuwa gatandatu, ikubita ibice byegereye inkombe y’uburasirazuba bushyira amajyepfo, mbere yo kugabanya umurego mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ikigo gishinzwe ibiza cyavuze ko abantu 87 bapfuye mu karere kamwe, mu ntara ya Ikongo iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Madagascar. Ibyo biro mu ntangiro z’icyumweru, byari byavuze ko bagikusanya amakuru ku byabaye aho, Ikongo.

Batsirai yabaye Serwakira ya kabiri ishegeshe Madagascar mu byumweru bibiri gusa, nyuma y’iyiswe Ana yatwaye ubuzima bw’abantu 55, igakura mu byabo 130,000 mu duce dutandukanye tw’igihugu, kure mu majyaruguru.

Ikirwa cya Madagascar gituwe n’abantu hafi miliyoni 30, cyari gisanganywe ibibazo by’ibiribwa bike mu majyepfo. Ibyo bikaba byaraturutse ku mapfa akaze yamaze igihe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG