Uko wahagera

PAM Iratabariza Abatuye Afurika y'Uburasirazuba


Aha ni Hargeisa mu ntara ya Somaliland
Aha ni Hargeisa mu ntara ya Somaliland

Progaramu ya ONU yita ku biribwa PAM, uyu munsi kuwa kabiri yavuze ko abantu barenga miliyoni 13 mu karere k’ihembe ry’Afurika bugarijwe n’inzara ikomeye. Iri shami rya ONU ryasabye inkunga yihutirwa kugirango hirindwe ko inzara itakongera guhitana ibihumbi by’abantu.

Imvura yabuze mu bihe byayo bitatu, yatumye ahantu hose huma bikabije kuva mu myaka ya za 80. Kuba impuguke mu by’ibihe zisanga hazagwa imvura iri munsi y’iyari isanzwe igwa, byitezwe ko umubabaro uziyongera mu mezi ari imbere.

Michael Dunford, umuyobozi wa PAM mu karere k’Uburasirazuba bw’Afurika yagize ati: “Umusaruro warangiritse, amatungo arapfa kandi inzara iriyongera uko haduka amapfa, arimo kugira ingaruka kw’ihembe ry’Afurika”.{Aka ni akarere kiganjemo Etiyopia, Somalia, Eritereya na Djibouti}.

Ibihe bibi byatikije amatungo, bituma abantu ibihumbi muri ako karere, aho benshi ari abahinzi, bajya mu nkambi z’abataye ibyabo.

Mohamed Adem, wo mu ntara ya Somali ya Etiyopiya, kuri videwo ya PAM yagize ati: “Ntitwari twarigeze tubona ibintu nk’ibi, ubu turabona ivumbi gusa. Dufite ubwoba ko rizadutwikira twese rikadutaba”.

PAM yabonye igihembo cy’amahoro Nobel mu mwaka wa 2020, yatangiye gahunda yo gushaka igisubizo kw’ihembe ry’Afurika muri iki cyumweru kandi yasabye miliyoni 327 z’amadolari. Ishami rya ONU ryita ku bana UNICEF ryo rikeneye miliyoni 123 z’amadolari mu gikorwa cyihutirwa cyo kurengera ubuzima bw’abana benshi bashobora gupfa cyangwa bagahura n’ingaruka z’igihe kirekire mu bwenge no mu mikurire.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG