Uko wahagera

Igice c'Abanyagihugu ba Somaliya Bugarijwe n'Ivyago Birimwo Inzara


Bamwe mu banyagihugu bo muri Somaliya
Bamwe mu banyagihugu bo muri Somaliya

Abanyasomaliya babarirwa muri za miliyoni bugarijwe n’ubushyamirane, amapfa n’indwara bakeneye infashanyo yo kurengera ubuzima bwabo. ONU igereranya ko miliyoni 7 n’ibihumbi 700, ni ukuvuga icya kabiri cy’abaturage ba Somaliya, bazakenera infashanyo y’ubutabazi no kurindwa mu mwaka utaha wa 2022.

Uyu muryango urasaba miliyari imwe na miliyoni 500 z'amadolari yo gufasha miliyoni 5 n’ibihumbi 500 by’abaturage bababaye kurusha abandi. Imyaka mirongo y’ubushyamirane, impinduka z’ibihe, ibyorezo hamwe n’ubukene bwiyongera, harimo n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, byagize ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku bukungu, biri mu birimo gushegesha ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo muri Somaliya.

Abantu barashonje. Abenshi bashobora kwicwa n’inzara kubera ko imvura yanze kugwa imyaka itatu ikurikiranye. Umuhuzabikorwa by’ubutabazi wa ONU kuri Somaliya, Adam Abdelmoula, avuga ko 80 kw’ijana by’igihugu byahuye n’amapfa.

Avugira kuri videwo mu murwa mukuru Mogadishu, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abantu ibihumbi 169 bataye ingo zabo bajya gushaka amazi, ibiribwa n’urwuri rw’inka zabo. Abdelmoula avuga ko ibintu byifashe nabi muri Somaliya.

Yumvikanishije impungenge ku bijyanye n’igisubizo cyaba kiri munsi y’amafaranga ONU yasabye, byaterwa n’uko ahakenewe inkunga ari henshi. Avuga ko Somaliya yakunze kwigizwa inyuma biturutse ku bibazo byihutirwa bigenda bivuka ahandi, by’umwihariko mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru ya Etiyopiya no muri Afuganistani. Yongeraho ko umuryango mpuzamahanga wazaba ukoze ikosa rikomeye, uramutse utereranye Somaliya.

Uyu muhuzabikorwa by’ubutabazi wa ONU, avuga ko miliyoni 1 n’ibihumbi 200 by’abana bafite munsi y’imyaka itanu, bashobora kuzagira indwara zituruka ku milire mibi mu 2022. Aburira ko abana bagera mu 300,000 bazaba bafite ibibazo bikomeye by’imirire mibi, bashobora kuzapfa nibatabona infashanyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG