Uko wahagera

Abasirikare Bishe Abaturage muri Somaliya Baciriwe Urwo Gupfa


Abasirikare ba AMISOM bakomoka muri Uganda.
Abasirikare ba AMISOM bakomoka muri Uganda.

Abasirikare babiri ba Uganda bari mu ngabo z'Afurika yunze Ubumwe zishinzwe kurinda amahoro muri Somaliya (AMISOM), bakatiwe urwo gupfa abandi batatu bakatirwa igifungo cy'imyaka 39 bahamijwe ibyaha byo kwica abaturage.

Ibyo bihano babikatiwe n'urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwicaye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somaliya nkuko ministri w'ubutabera w'icyo gihugu Abdulkadir Mohamed Nur yabitangarije ijwi ry'Amerika.

Urukiko rwemeje ko taliki 10 z'ukwezi gushize bari ku irondo ryo kugenzura umuhanda uhuza insisiro za Beldamin na Golweyn aho bamishe urusasu ku baturage bibereye mu mirima mu birometero 120 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu nkuko byemejwe n'itangazo ryasohowe na AMISOM.

Ababibonye na bene wabo b'abaturage bishwe bashinje abo basirikare gutwara imirambo y'abo bishe bayishyira mu birombe bya kure mbere yo kuyirurikirizaho ibirombe bakoresheje urutambi. Iki gikorwa cyateye uburakari n'imyigaragambyo muri Mogadishu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG