Agahinda, umubabaro, n’amarira ni byo byagaragaga mu maso y’abakinyi n’abafana b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Ubutaliyani nyuma yo kunanirwa kubona tike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.
Ni ku nshuro ya mbere Ubutaliyani bubuze mu gikombe cy’isi kuva mu mwaka w’1958, nyuma yo kunganya ejo byatumye busezererwa na Suede mu mukino wo kwishyura ku kibuga cya San Siro mu Butaliyani.
Mu mukino ubanza muri Suwede, Ubutaliyani bwatsinzwe igitego 1-0.
Kutaboneka mu gikombe cy’isi ni nabyo byaviriyemo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani akaba n’umunyezamu wayo; Gianluigi Buffon gusezera mu ikipe y’igihugu .
Buffon w’imyaka 39 usanzwe ukinira ikipe ya Juventus yavuze ko biteye isoni kubonaa umukino we nyuma mu ikipe y’igihugu uhurirana no kunanirwa kubona itike y’igikombe cy’Isi.
Ubutaliyani bwiyongereye ku bindi bihugu na byo by'ibihangange bitazajya mu gikombe cy’isi. Ibyo birimo Ubuholandi, Chile, Leta zunze ubumwe z’Amerika Ghana na Kameruni
Facebook Forum