Uko wahagera

Perezida Mugabe Yagiye Ahagaragara


Perezida Mugabe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri kaminuza “Zimbabwe Open University”
Perezida Mugabe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri kaminuza “Zimbabwe Open University”

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yagiye ahabona bwa mbere uyu munsi kuwa gatanu kuva igisilikare kimucungiye iwe mu rugo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mugabe yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri kaminuza “Zimbabwe Open University” izwi nka ZOU mu magambo ahinnye y’icyongereza. Iyo Kaminuza iherereye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe. Hari imbaga y’abantu yarimo kumuha amashyi.

Abanyazimbabwe bafite icyizere cy’uko ibintu bizasubira kuba nka mbere mu buryo bwihuse kandi buboneye. Ni nyuma y’uko igihugu gihuye n’ibibazo bitungaranye bya politiki.

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’imiryango ishingiye ku madini, basabye Mugabe kwihutira gutanga ubutegetsi, abasilikare bamaze gufata igihugu.

Cyakora ejo byavugwaga ko Mugabe yanangiye kandi ko perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yaciye intege abari bafite icyize, ubwo yabwiraga inteko ye ishingamategeko ati: “Biracyari kare cyane kugira ngo hagire icyemezo kidakuka gifatwa ubu”.

Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ibitanganzamakuru bya Leta ya Zimbabwe ejo kuwa kane yagaraje perezida Mugabe ahagaze iruhande rw’umusilikare mukuru Constantino Chiwenga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG