Uko wahagera

Perezida Mugabe wa Zimbabwe Yakuwe ku Butegetsi


Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryashyize ku mbuga nkoranyambaga ko perezida Robert Mugabe n’umuryango we, ejo kuwa kabiri nijoro bafungiwe iwabo mu rugo mu gikomeje kuboneka nk’uburyo bwo kugerageza gukura perezida umaze igihe kirekire ku butegetsi.

Ishyaka ZANU PF ryagize riti: “Kuva mw’ijoro ryakeye umuryango wa perezida ufungiye mu rugo, ariko bameze neza. Ku bw’itegekonshinga no kubw’umutekano w’igihugu ibi byari bikenewe”. Ibyo byanditswe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ku rubuga rwa Tweeter na ZANU-PF. Iri shyaka ryakomeje rigira riti:”Yaba Zimbabwe yaba ZANU nta na kimwe kiri icya Mugabe n’umugore we. Uyu munsi dutangiye icyiciro gishya kandi kamarade Mnangagwa azadufasha kugira Zimbabwe irushijeho kuba nziza”.

Ibyo byaje byiyongera ku itangazo ry’igisilikare ryo kuri uyu wa gatatu mu gitondo cya kare, ryashyizwe ahagaragara nyuma y’uko ingabo zifashe televisiyo ya leta. Rivuga ko ingabo zitafashe ubutegetsi kandi ko Mugabe n’umuryango we batekanye. Cyakora abantu bakomeje guhangayika mu murwa mukuru wa Zimbabwe imbere no hanze y’igihugu hibazwa amaherezo y’umukambwe perezida ufite imyaka 93 y’amavuko. Yayoboye igihugu cyo mu majyepfo y’Afurika kuva mu 1980.

Icyo gihe ubukungu bwaraguye kandi ibihugu by’Amerika n’Ubulayi byareze igihugu ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu.

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma mu bubasha bwe nk’umuyobozi w’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika, rimo kwohereza intumwa muri Zimbabwe no muri Angola bitewe n’ibyabaye muri Zimbabwe.

Perezida Zuma arimo kwohereza muri Zimbabwe minisitiri w’ingabo na aba sekombata bahoze mu gisilikare, Madame Nosiviwe Mapisa-Nqakula na minisitiri w’umutekano w’igihugu, Adv Bongani Bongo kugira ngo bajye kubonana na perezida Robert Mugabe na minisitiri w’ingabo wa Zimbabwe.

Perezida Zuma yavuganye na perezida Robert Mugabe kare kare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, wamubwiye ko adashobora kuva mu rugo rwe cyakora ko ameze neza. Afurika y’Epfo irimo no kuvugana n’ingabo za Zimbabwe.

Izo ntumwa zihariye zizoherezwa no muri Repubulika y’Angola kubonana na perezida Joao Lourenco, umuyobozi w’ishami rya politiki, ingabo n’umutekano mu muryango SADC, kugira ngo zimubwire uko ibintu byifashe muri Zimbabwe.

Perezida Zuma yanongeye gusaba umutuzo n’ukwifata kandi ingabo zigakora ku buryo amahoro n’umutekano bidahungana muri Zimbabwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG