Uko wahagera

Zimbabwe Isa n'Aho Idafite Perezida


Abasirikare ba Zimbabwe mu gisagara ca Harare
Abasirikare ba Zimbabwe mu gisagara ca Harare

Kuri uyu wa kane ni umunsi wa kabiri Abanyazimbabwe bari mu gihirahiro cya politiki. Hari ibihuha ku byerekere uburyo n'igihe, Perezida Robert Mugabe yazarekurira ubutegetsi nyuma y’imyaka hafi 40 ari ku buyobozi.

Mugabe yafungiwe iwe mu rugo kuwa kabiri n’ingabo za Zimbabwe ubwo zafataga igihugu nta maraso amenetse. Amakuru aturuka mu bari hafi ya Mugabe, ni uko uyu muyobozi mukuru mu myaka y’amavuko kw’isi, yanze gusezera ngo ahereze ububasha guverinema y’inzibacyuho.

Hari amakuru avuga ko Emmerson Mnangagwa wahoze ari visi-perezida wa Mugabe, hamwe n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe, Morgan Tsvangirai, bombi bavuye mu buhungiro basubira muri Zimbabwe gufata umwanya muri guverinema nshya.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza biratangaza ko Mugabe n’umugore we Grace bacungirwa mu rugo rwa perezida wakuwe ku butegetsi i Harare.

Abayobozi bo mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika bateraniye mu gihugu cya Botswana kuri uyu wa kane, baganira ku bibazo bya politiki Zimbabwe irimo kunyuramo.

Mu itangazo bakoreye hamwe, abayobozi barenga ijana b’imiryango ya sosiyete sivile, basabye Mugabe kurekura ubutegetsi mu mahoro kandi agategurira guverinema itagira uwo iheza, ababifitemo uruhare bose bagaha icyerekezo Zimbabwe.

Mnangagwa ufite imyaka 75 y’amavuko, amaze igihe irekire abonwa nk’ushobora kuzasimbura perezida Mugabe kandi akomeje gushyigikirwa cyane n'ingabo z’igihugu.

Naho Grace Mugabe ufite imyaka 52 y’amavuko, ashyigikiwe n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi kandi bikekwa ko yagize uruhare mw’iyirukanwa, rya Joice Mujuru, undi wahoze ari visi-perezida, mu mwaka wa 2014.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG