Uko wahagera

Angola yatanze inkunga mu matora ya Congo


Angola yatanze inkunga mu matora ya Congo
Angola yatanze inkunga mu matora ya Congo

Hasigaye iminsi itageze ku cyumweru kugirango abaturage ba Republika iharanira demokarasi ya Congo bongere bitorere umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko nshya ku italiki ya 28. Kugeza ibikoresho ku biro by’amatora byabanje kuba ikibazo cyane, ku buryo hari impungenge zikomeye z’uko amatora ashobora kwigizwayo. Ariko buhoro buhoro byarakemutse. Umuturanyi Angola yabigizemo uruhare runini, itanga kajugujugu icumi. Nk’uko umuvugizi wa commission y’igihugu y’amatora, Matthieu Mpita, abivuga, amatora azaba ku italiki yateganijwe.

“Kubera inkunga ya leta y’Angola, ubu noneho dufite ubushobozi bwo kugeza ibya ngombwa bya nyuma ku biro by’amatora kugera no mu duce tugoranye ubusanzwe kugeramo cyangwa turi mu bwigunge"

”Ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’urugomo. Abantu boherejwe kuba indorerezi, barimo abo mu Muryango w’Ubulayi bwunze ubumwe no mu Muryango w’Abibumbye, bafite impungenge ko no mu matora hashobora kubamo ubwicanyi, kandi ko n’ibizava mu matora bishobora gukurura impaka n’uburakali bwa bwamwe. Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, ba ambassadors bahagarariye ibihugu byabo n’Umuryango w’Abibumbye i Kinshasa bongeye gushimangira ko bashyigikiye ko amatora aba mu ituze kandi ku gihe cyateganijwe. Roger Meece ni intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye, akaba n’Umuyobozi w’ingabo z’amahoro muri Congo.

“Turimo turakora ibishoboka byose kugirango Commission y’igihugu y’amatora yuzuze inshingano zayo, kugirango amatora abe muri demokarasi, mu mucyo, ubwisanzure n’ituze kandi ku italiki ya 28 y’ukwa 11 nk’uko biteganijwe, nta gusubikwa. Ibikorwa byacu byose ni icyo bigamije ”

Aba-candidats 11 barahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu naho abarenga ibihumbi 18 bariyamamariza intebe mu Nteko ishinga amategeko. President Joseph Kabila, nawe ushaka indi mandat, ni we ahabwa amahirwe menshi, n’ubwo ashyamiranye n’inararibonye kabuhaliwe muri politiki Etienne Tshisekedi, na Vital Kamerhe. Vital Kamerhe yahoze mu ishyaka rya President Kabila. Ni we wari umuyobozi w’ibikorwa byo kumwamamaza muri iyi mandat irangiye. President Kabila amaze gutorwa, Vital Kamerhe yabaye President w’inteko ishinga amategeko. Yakiranywe urugwiro yiyamamaza mu mujyi wa Goma.

“Joseph Kabila agomba kuvaho. Ibyo atabashije gukora mu myaka icumi amaze ku butegetsi si byo azashobora mu yindi myaka itanu. Ntacyo yakoze. Abaturage ba Congo ni miliyoni 70. Joseph Kabila namuhaye icyizere cy’uko ntakizamukomakoma nareka ubutegetsi mu mahoro, akareka abandi banye-Congo nabo bakazana ibitekerezo bishya bizatuma Congo iba igihugu gikomeye, gifite ingufu rwagati mu mutima w’Afrika"

Commission y’igihugu y’amatora ivuga ko amajwi azatangazwa burundu ku italiki ya 6 y’ukwezi kwa 12.

XS
SM
MD
LG