gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Muri Kongo ejo habaye imyigaragambyo yamagana U Rwanda n'Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi.Mu Burundi, turagaruka ku ngaruka zo guhohotera abategarugoli mu ntara ya Ruyigi.Inama y’igihugu ishinzwe kurinda itegeko nshinga muri Senegali yasheshe icyemezo gisubika amatora y’umukuru w’igihugu.
Iwanyu mu ntara
Muri Kongo kuri uyu wa kane habaye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda, n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, birimo Amerika. Intambara hagati ya M23 na FARDC isatira umujyi wa Goma ni yo ntandaro. Mu ntara ya Ruyigi mu Burundi, abagore n'abakobwa barahora n'ibikorwa byinshi by'ihohoterwa.
Murisanga
Mu kiganiro Murisanga, turerekeza muri Paruwasi ya Kinunu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Turaganira ku kamaro ka siporo mu cyaro, umwihariko wa Yoga idakenera imyambaro yihariye cyangwa ibindi bikoresho. Padiri Theophile Hakizimana wayitangije yibanda cyane ku rubyiruko. Ni we tuganira uyu munsi.
Amakuru ku Mugoroba
Perezida wa Ukraine yasuye Ubudage n’Ubufaransa, asinyana n’abakuru b’ibi bihugu amasezerano atandukanye mu by’umutekano. Rusansuma yakozwe mu Burundi yerekanye ko Abarundi bane kuri cumi bagendana ihahamuka ritavuwe. Senegali imaze kurekura abantu barenga 200 bari bafungiye ibya politiki.