gahunda y'itangazamakuru
Amakuru y'Akarere
Ingingo zigize amakuru yo kuri uno mugoroba: Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge mu Burundi yashyikirije inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, raporo yayo yemeza ko ubwicanyi bwakozwe mu 1972 ari jenoside yakorewe Abahutu. Inzego z’umutekano muri Nijeriya zikomeje guhiga abagizi ba nabi bitwaje imbuda bishe abantu 47 mu minsi ishize mu majyaruguru y’igihugu. Ingabo z’ntara ya Tigreya zirwanya ubutegetsi muri Etiyopiya zafashe icyemezo cyo gukura abasirikali mu ntara zihana imbibe na Tigreya mu majyarugu y’igihugu
Amakuru ku Mugoroba
Ingingo zigize amakuru yo ku mugoroba: U Rwanda rukomeje gukaza ingamba zijyanye no kwirinda Covid 19. Ariko, hari abasanga ayo mabwiriza ahora ahinduka abateza igihombo n’ihungabana. Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge mu Burundi yemeje ko ubwicanyi bwakozwe mu 1972 ari jenoside yakorewe Abahutu. Mu gihugu cya Misiri, impirimbanyi Abdel Fattah yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu