Radio
Iwanyu mu ntara
Mu Bufransa, Perezida Emmanuel Macron na Marine Le Pen utavuga rumwe na Leta ni bo bazahatana mu cyiciro cya Kabili cy’amatora ya perezida mu mpera z’uku kwezi. Mu matora yabaye kuri iki cyumweru Macron yaje ku mwanya wa mbere n’amajwi 27.84 ku ijana by’amajwi mu gihe Le Pen yabonye 23.15 ku ijana.
Amakuru y'Akarere
Leta y’u Rwanda irateganya kugabanya inzibutso za jenoside hagasigara nke zafatwa neza kurushaho. Umuryango w’abarokotse jenoside ibuka, wo uvuga ko wemera iyo gahunda ariko ugasaba ko inzibutso zitakwimurirwa kure aho bisaba abarokotse gukora ingendo ndende bajya kureba aho ababo bashyinguye.
Amakuru ku Mugoroba
Muri Uganda abayobozi b'inzego z'ubuzima mu karere gahana imbibe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bahangayikishijwe n’uko icyorezo cya Covid 19 gishobora kongera gukwira mu gihugu bushyashya. Abantu 2 banduye iyo ndwara mu mpunzi z’Abanyekongo bahunze amakimbirane mu Ntara ya Rutsushuru.