Intumwa z'Uburusiya na Ukraine Zahuriye mu Biganiro muri Turukiya

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya asuhuza intumwa z'Uburusiya na Ukraine

Imishyikirano yo guhagarika intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya irakomeje . Ibi bihugu byombi byaganiriye bwa mbere ku itariki ya 28 y'ukwa kabiri, hashize iminsi ine intambara itangiye.

Icyo gihe bahuriye ku mupaka w'igihugu cya Belarusiya. Kuva icyo gihe kugeza ubu bamaze guhura inshuro nyinshi, amaso ku yandi cyangwa ku ikoranabuhanga rya videwo, ariko ntacyo barageraho.

Uyu munsi, intumwa z'ibihugu byombi bongeye guhura imbonankubone bwa mbere nyuma y'ibyumweru hafi bitatu. Bateraniye mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya, Turukiya yababereye umuhuza. Batangaje noneho ko barimo batera intambwe.

Bityo, Uburusiya bwatangaje ko "bugiye kugabanya cyane ibikorwa bya gisilikare" mu nkengero zose za Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, no mu mujyi wa Chernihiv, uri mu majyaruguru ya Ukraine. Uburusiya busobanura ko ari uburyo bwo gushakisha icyizere mu mishyikirano.

Intumwa za Ukraine nazo zatangaje ko leta yabo yiteguye kwemera kuba igihugu kidafite aho kibogamiye mu bibazo by'isi, kimwe n'Ubusuwisi, Otrishiya na Suwede. Ibi bivuze ko, Ukraine itazatunga intwaro za kirimbuzi, kandi ko itazajya mu muryango mpuzamahanga n'umwe wa gisilikare. Nta bigo by'ingabo z'ikindi gihugu cy'amahanga izacumbikira. Uburusiya bwateye Ukraine buvuga ko bushaka kuyibuza kwinjira muri OTAN.

Ukraine imaze kubyiyemeza, nayo isaba ingamba zihamye z'umutekano wayo, zaba zishyigikiwe n'ibindi bihugu by'amahanga, birimo Leta zunze ubumwe z'Amerika, Canada, Israeli, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage, Turkiya, Ubushinwa na Pologne.

Ukraine isaba ko ingingo y'ihame muri izi ngamba z'umutekano wayo igomba kuba isa n'ingingo ya gatanu y'amasezerano-shingiro ya OTAN, ivuga ko "iyo umwe mu banyamuryango atewe bose baba batewe," bityo rero bagomba kumurwanirira. Mu yandi magambo, Ukraine iramutse itewe, biriya bihugu byaba bihagarariye umutekano wayo byayirwanirira.

Uretse ibyo, Ukraine ivuga ko yiteguye ibiganiro mu gihe cy'imyaka 15 ku maherezo ya Crimea, Uburusiya bwigaruriye mu 2014, ibihugu byombi bikiyemeza kwirinda gukemuza ikibazo ingufu za gisilikare.

Umukuru w'intumwa z'Uburusiya, Vladimir Medinsky, yatangaje ko bagomba kugeza ibyifuzo bya Ukraine kuri Perezida Vladimir Putin. Naho minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Turkiya, Mevlut Cavusoglu, yavuze ko iyi mishyikirano izakurikirwa n'inama ya bagenzi be ba Ukraine, Dmytro Kouleba, n'Uburusiya, Sergey Lavrov.

Mu rwego rwa dipolomasi kandi, uyu munsi Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z'Amerika aravugana kuri telefone ku kibazo cya Ukraine n'inshuti z'igihugu cye zo mu Bulayi, barimo mugenzi we w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, na ba minisitiri b'intebe b'Ubudage, Olaf Scholz, Ubutaliyani, Mario Draghi, n'Ubwongereza, Boris Johnson.

Uretse abo, Perezida Biden yaganiriye uyu munsi, muri Maison Blanche, na minisitiri w'intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, ku kibazo cya Ukraine n'ingaruka gishobora kugira mu gice cy'isi cy'Ubuhinde-Pasifika. Singapore ni kimwe mu bihugu bike byo muri Aziya byafatiye ibihano Uburusiya bukimara gutera Ukraine.

Hagati aho, intambara yo muri Ukraine imaze guhitana abaturage b'abasivili 1,179 no gukomeretsa abandi 1,860, nk'uko ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ribitangaza. Ibiro by'umushinjacyaha mukuru wa Ukraine bivuga ko mu baturage bishwe harimo abana 144. Naho mu abakomeretse barimo abana byibura 220.

Intambara kandi yirukanye mu ngo zabo abantu bagera kuri miliyoni icumi bose hamwe, barimo hafi miliyoni enye bahungiye hanze y'igihugu cyabo, nk'uko HCR ibitangaza.

Ku birebana n'ibyangiritse, bamwe mu badepite bo muri Ukraine bemeza ko kugeza ubu bifite agaciro k'amadolari arenga miliyari 400.