Uko wahagera

Perezida Joe Biden Akomeje Ibiganiro ku Ntambara Uburusiya Burwana na Ukraine


Perezida Joe Biden Yakiriwe na Andrzej Duda wa Polonye
Perezida Joe Biden Yakiriwe na Andrzej Duda wa Polonye

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Joe Biden kuri uyu wa gatandatu yari i Varsovie muri Polonye guhura na Perezida Andrzej Duda w'icyo gihugu na bamwe mu bategetsi bakuru bafatanyije ubuyobozi mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy'intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine.

Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangaje ko iyo nama ibaye mu gihe bigaragara ko Uburusiya butacyibanze cyane ku kugaba ibitero i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine, ahubwo isibaniro ry'intambara ikomeye riri mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

Polonye isanzwe mu muryango wa OTAN yakiriye impunzi zivuye muri Ukraine zigera kuri miliyoni 2. Perezida Joe Biden aherekejwe na Rafal Trzaskowski, utegeka umujyi wa Varsovie, bahuye na zimwe muri izo mpunzi kuganira ku buryo bwo kongera imfashanyo zikeneye.

Perezida Biden ejo ku wa gatanu yashimye imyitwarire y'igihugu cya Polonye mu kibazo cy'iyi intambara. Yari yahuye n'abakozi batanga imfashanyo, n'abasirikare b'Amerika bo muri Diviziyo ya 82.

Izo ngabo zamanukiye mu kirere zihashyizwe n'indege za gisirikare ziri ku mupaka icyo gihugu gihana na Ukraine mu rwego rwo gushyigikira iza OTAN no gukomeza urukuta rwazo rwo mu burasirazuba mu bihugu birimo Polonye, Lithuaniya, Latviya, Estonia, Bulgariya na Romaniya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG