Uko wahagera

USA Yafashe "Umwe mu Bagize Uruhara mu Kwica Prezida wa Haiti"


Mario Antonio Palacios w'imyaka 43 ari mu bagirizwa kugira uruhara rukomeye mw'iyicwa ry'Uwahoze ari Prezida wa Haiti
Mario Antonio Palacios w'imyaka 43 ari mu bagirizwa kugira uruhara rukomeye mw'iyicwa ry'Uwahoze ari Prezida wa Haiti

Leta zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko yafashe umwe mu bantu bakomeye bakekwaho kuba barishe Perezida wa Haiti, Jovenel Moise. Amerika ivuga ko yashinje uwo mugabo ubufatanyacyaha mu kwica no gushimuta hanze ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mario Antonio Palacios w’imyaka 43 y’amavuko, yahoze ari umusilikare wa Colombiya, yanyujijwe muri Panama mbere yo kwoherezwa mu mujyi wa Miami muri Leta ya Florida mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Amerika, aho ejo kuwa kabiri atavuze niba yemera cyangwa ahakana icyaha. Anashinjwa gutanga ibikoresho byatumye umuntu yicwa, yabigambiriye cyangwa abizi ko iyo nkunga izakoreshwa mu gutegura cyangwa kwica cyangwa ubufatanyacyaha mu kwica no gushimuta.

Palacios yafatiwe muri Jamaica mu kwezi kwa 10 kandi yarimo kujya muri Colombiya, ubwo Amerika yamucyuraga ku ngufu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG