Uko wahagera

USA: Imyiyerekano y'Ababajwe n'Urupfu rwa George Floyd Irakomeje


Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, icyumweru nyuma y'urupfu rw'Umwirabura George Floyd, abaturage bakomeje imyigaragambyo mu gihugu hose, batitaye ku mategeko y'umukwabu.

Nk'uko ibitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika binyuranye bibivuga, nka televiziyo CNN, abayobozi b'imijyi byibura 40 yo mu gihugu hose, harimo n'umurwa mukuru w'igihugu, Washington D.C., bashyizego amategeko y'umukwabu, abuza abantu gusohoka mu ngo zabo guhera ku mugoroba kugera mu gitondo. Nyamara ntibyabujije abaturage gukomeza imyigarambo hirya no hino mu ijoro ryakeye. Nko mu mujyi wa New York, imyigaragambyo yaranzwe no kumenagura amazu, no gusahura.

Abantu amagana batawe muri yombi mu gihugu hose. Abapolisi byibura benshi barakomeretse mu mijyi itandukanye, barimo bane bakomerekejwe n'amasasu mu mujyi wa St. Louis, muri leta ya Missouri, mu burengerazuba bwo hagati bw'igihugu.


Imyigaragambyo yakoze no ku banyamakuru barimo bayikoraho akazi kabo. Umuryango uharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru CPJ, ufite icyicaro gikuru mu wa New York, uvuga ko byibura 125 bahohotewe na polisi. Barimo abakomeretse n'abambitswe amapingu, bafungwa amasaha make, nyamara baba berekanye neza ko ari abanyamakuru, ko rero batari mu myigaragambyo.

Umuryango CPJ wemeza ko ari ubwa mbere mu mateka bibaye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Yamaganiye kure "guhonyora ubwisanzure bw'itangazamakuru, imwe mu nkingi z'itegeko nshinga." Isaba inzego z'ubutegetsi bw'ibanze korohereza abanyamakuru gukora akazi kabo mu bihe by'amategeko y'umukwabu.


Amahanga ntiyarebereye gusa iryo hohoterwa rikorwa mu myigaragambyo. Minisitiri w'intebe wa Australia, Scott Morrison, yategetse ambasade y'igihugu cye y'i Washington gukora anketi ku ihohoterwa ry'abanyamakuru babiri bafite ubwenegihugu bwa Australia polisi yakubitiye mu kazi kabo mu myigarambyo yo ku ngoro y'umukuru w'igihugu Maison Blanche no kureba niba batwara ikirego mu rukiko.

Ubwongereza nabwo bwamaganye ihohoterwa rya polisi ku munyamakuru wa BBC mu myigaragambyo y'i Washington, aho amasaha y'umukwabu atangira saa moya y'ijoro kugera saa kumi n'ebyiri mu gitondo. Urenze kuri aya mategeko, yafatwa, akaburanishwa, agakatirwa igihano cyo gufungwa iminsi icumi cyangwa ihazabu y'amadolari 300.


Si hose ariko abashinzwe umutekano bitwara gutyo. Mu mujyi wa Nashville, muri leta ya Tennessee, mu majyepfo y'uburasirazuba bw'igihugu, abasilikali b'iyi leta, National Guards, barenga 60 bashyize ingabo zabo hasi basabana n'abaturage bigaragambya mu ituze imbere y'ingoro y'inteko ishinga amategeko y'iyi leta, nk'uko ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika kibitangaza.

AP ivuga ko abantu bose hamwe bamaze kumenyekana baguye muri iyi myigaragambyo ari byibura icyenda, kandi ko abenshi muri bo ari Abirabura. Ibyamamare batandukanye mu by'umuzika, senema, n'imideli, bifatanya n'abaturage bari mu myigaragambyo hirya no hino. Twavuga nka Jamie Foxx wafatanyije na Tank kuririmbira imbaga indirimbo ya Sam Cooke ivuga "A Change is Gonna Come” bishatse kuvuga ngo "Impinduka igiye kuza."

Ashley Frangipane uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Halsey, Kendrick Sampson.
Emily Ratajkowski yari afite icyapa cyanditseho ngo "Nimusenye ubutegetsi bukandamiza rubanda." Paris Jackson, umukobwa wa Michael Jackson, yari afite icyanditseho ngo "Amahoro, Urukundo, Ubutabera." Naho umuririmbyi wa rap Machine Gun Kelly yavuze, ati: "Guceceka ni ubufatanyacyaha.


Muri ibi byose, murumuna wa George Floyd, Terrence Floyd, kuri uyu wa mbere ni bwo yagiye bwa mbere aho mukuru we yapfiriye. N'ikiniga cyinshi, yasabye, ati: "Nimusigeho kubomagura no kwangiza ibya rubanda. Ntibyangarurira umuvandimwe."


Naho Perezida Trump avuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze bananiwe akazi kabo ko kugarura ituze n'umutekano mu mijyi na leta bategeka. Mu ijambo yaraye agejeje ku gihugu, yatangaje ko yiteguye kohereza ingabo z'igihugu "kwigarurira imijyi." Ubwo kandi, yahise afata iya mbere. Abasilikali bagera kuri 250 baraye bageze i Washington gufasha polisi kubungabunga umutekano.


Mayor wa Washington, Muriel Bowser, yatangaje ko ijambo rya Perezida Trump "riteye agahinda." Ati: "Ingabo z'igihugu ntizikwiye koherezwa mu mihanda ku baturage." Ba guverineri ba leta zitandukanye nabo bamaganye igitekerezo cya Perezida Trump, bavuga ko nta mwanya ingabo z'igihugu zifite mu bikorwa byo kubungabunga umutekano imbere mu gihugu.

Bemeza ko bihagije na polisi n'igisilikali cya leta zabo, National Guard. Byibura leta 23 kuri 50 zigize igihugu, n’umujyi wa Washington D.C. bategetse National Guards zabo gufasha polisi kugarura umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG