Uko wahagera

UK Ifise Impungenge z'Intambara Ishobora Kwaduka muri Afuganistani


Bamwe mu basiorikare ba Amerika muri Afuganistani
Bamwe mu basiorikare ba Amerika muri Afuganistani

Umuyobozi w’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko Afuganisitani ishobora kujya mu ntambara, ubwo abasilikare b’Amerika n’ab’ibindi bihugu by’amahanga bazaba bamaze kuva mu gihugu.

Nick Carter, yabivuze nyuma y’uko bitangajwe ko abenshi mu basilikare b’Ubwongereza bavuye muri Afuganisitani. Yavuze ko biboneka neza ko igihugu gishobora gusenyuka kitarimo ingabo mpuzamahanga.

Carter yagize ati: “Afuganisitani ishobora kwibona mu ntambara y’abaturage nk’iyo mu myaka ya za 90, aho washoboraga kubona umuco w’intambara ziyobowe n’igisilikare zijujubya abaturage, kandi ushobora kubona zimwe mu nzego zikomeye nk’urw’ingabo zishinzwe umutekano, zicikamo ibice bishingiye ku moko cyangwa ku miryango gakondo”.

Yakomeje agira ati: “Ibyo bibaye, ndakeka Abatalibani bashobora kugenzura igice kimwe cy’igihugu. Cyakora birumvikana, ntibashobora kwigarurira igihugu cyose”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG