Uko wahagera

Abasirikare b'Afuganisitani Amagana Bahungiye muri Tajikistani


Muri Afuganistani, abasilikali ba leta amagana n'amagana bamaze guhungira mu gihugu cy'abaturanyi cya Tajikistani. Muri iyi minsi, Abatalibani bamaze kwigarurira uturere dutandatu dukomeye mu majyaruguru y'igihugu mu ntara ya Badakhshani, ihana imbibi na Tajikistani n'Ubushinwa.

Ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza kivuga ko byateye abasilikali ba leta 1,037 kwambuka umupaka wa Tajikistani bahunga. Abandi benshi nabo batawe muri yombi n'Abatalibani.

Naho ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika cyemeza ko abasilikali ba leta y'Afuganistani biyirukankira batarwanye, ku buryo muri rusange Abatalibani bamaze gufata kimwe cya gatatu cy'uturere twose tw'igihugu uko ari 421.

Abatalibani batangiye gukaza umurego ku ngabo z'igihugu cy'Afuganistani Leta zunze ubumwe z'Amerika itangiye gutahura abasilikali bayo bose bariyo, ariko kugeza ubu birinda gutera ingabo mpuzamahanga zitarashirayo neza. (Reuters, AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG