Uko wahagera

Ubufaransa Bushobora Kutagumisha Ingabo muri Mali


Ministri w'ingabo w'Ubufaransa Florence Parly kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko ingabo z'Ubulayi zirwanya iterabwoba muri Mali zizagerageza kuhaguma mu gihe cyose Ubufaransa buzaba bwiteguye kuriha ikiguzi cyabyo.

Umubano hagati y'Ubufaransa n'ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Mali uragenda uzamba kuva bunaniwe gukoresha amatora nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi rimaze kuba inshuro ebyiri muri icyo gihugu. Kuwa gatatu w'iki cyumweru, abategetsi bo muri Mali babwiye Ubufaransa ko bukwiriye kureka kwivanga bukagumana icyo bise 'imikorere yabwo ya gikoloni'.

Ministri Florence Parly yavuze ko uko iminsi ihita ari ko bigenda birushaho gukomerera Ubufaransa kugumisha ingabo muri icyo gihugu. Gusa yemeje ko abaministri b'ingabo mu bihugu 15 byose bahuje umugambi wo gukomeza gahunda yo kuguma muri icyo gihugu, bityo bagiye kwiga uburyo bushya ingabo z'ibyo bihugu zizakomeza ubutumwa bwazo muri Mali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG