Uko wahagera

Republika ya Demokarasi ya Kongo Ivuga ko Yatujije Ikiza ca Ebola


Umwe mu banyagihugu acandaga Ebola
Umwe mu banyagihugu acandaga Ebola

Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, uyu munsi kuwa mbere yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyanduye abantu 12 kigahitana 6 mu ntara y’uburasirazuba bw’igihugu, cyarangiye.

Icyo cyorezo cyahagaritswe n’urukingo “MRK.N” rwa Ebola, rwahawe abantu barenga 1,600 bahuye n’umurwayi w’iyo ndwara n’abahuye n’ababonanye n’uwo murwayi (mu buryo bw’uruhererekane) nk’uko umuryango w’abaganga batagira imipaka MSF wabivuze.

Abo barwayi bafite aho bahuriye n’icyororezo cyo mu 2018-2020 cyahitanye abantu barenga 2,200 ni nawo mubare munini w’abantu bahitanywe n’iyo ndwara mu mateka yayo.

Iyo ndwara yongeye kuboneka kw’italiki ya 3 y’ukwezi kwa kabiri mu mujyi wa Butembo, ubwo hapfaga umugore w’umugabo wari waranduye virusi ya Ebola mu cyorezo cyabanje.

Iyo virusi ishobora kuguma mu matembabuzi yo mu mubiri w’umurwayi wamaze kuyikira n’ubwo yaba atakigaragaza ibimenyetso by’uko arembye.

Mw’itangazo, Minisitiri w’ubuzima Jean-Jacques Mbungani yagize ati: “Nshimishijwe no gutangaza ko icyorezo cya 12 cya virusi ya Ebola cyarangiye mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo hari umutekano muke n’icyorezo cya COVID-19, igisubizo cyihuse kandi cyiza cyatanzwe na guverinema n’abafatanya bikorwa cyatumye gutsinda icyorezo cya Ebola bishoboka mu gihe kitageze ku mezi atatu.

Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, mw’itangazo rya ryo ryavuze ko icyo gisubizo cyagiye gikomwa mu nkokora n’umutekano muke watejwe n’imitwe yitwaje intwaro no kuba abakozi bo mu buvuzi batarashoboraga kugera mu karere uko bikenewe.

Umuyobozi w’ishami ry’uwo muryango muri Afurika, Matshidiso Moeti yavuze ko abakozi bo mu buvuzi mu karere bakwiye kubishimirwa cyane hamwe n’abayobozi b’igihugu kuba barihutiye gutanga igisubizo, gihamye, mu bunararibonye kandi batizigamye, bikaba byaratumye icyorezo gihagarikwa.

Yakomeje ariko agira ati: “N’ubwo iki cyorezo cyarangiye, tugomba gukomeza kuba maso ku gishobora kwongera kwaduka ari nako dukoresha uburyo burushaho kuboneka bwo gutanga igisubizo mu bihe bidasanzwe mu kwita no ku bindi bibazo by’ubuzima byugarije igihugu”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG