Uko wahagera

Papa Fransisko Asaba ko Isi Irindwa Gusumba


Umushumba wa Kiriziya Gaturika papa Faransisiko yasoje uruzinduko yagiriraga mu Buyapani. Yabwiye abanyeshuri kuri kaminuza gaturika ko bagomba guharanira akazaza kuzuye icyizere kitagira uwo gisiga inyuma, begera abishyize ku ruhande.

Mw’ijambo rye kuri kaminuza Sophia University, papa Faransisiko yavuze uko yasanze Ubuyapani, bufite ubushake bwo kurushaho guharanira ubumuntu, n’impuwe n’urukundo muri sosiyeti.

Papa Faransisiko yavuze ku byerekeye kamere y’urukundo, nk’ikintu kiboneka mu muco w’Abanyaziya. Yanavuze ko isi ikwiye kurindwa.

Igice cya mbere cy’uruzinduko rwe cyibanze ku butumwa bwo kurwanya intwaro nukleyeri.

Papa Faransisiko, ufite imyaka 85 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Argentine yageze i Tokyo ku wa gatandatu, mbere yo kujya Hiroshima na Nagasaki, aho abantu barenga ibihumbi ijana batikiriye, ubwo Amerika yahateraga za bombe mu mpera z’intambara ya kabiri y’isi yose mu 1945.

I Nagasaki ku cyumweru papa Faransisiko yahamagariye abayobozi ku rwego rwa politiki kwitandukanya n’intwaro nukleyei no guhagarika isiganwa mu gukora intwaro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG