Uko wahagera

Mozambique: Ubutumwa bwa Papa Bwanyuze Abamwakiriye


Papa Fransisiko mu nkuka y'imisa muri Cathedral i Maputo, muri Mozambique, itariki 05/09/2019.
Papa Fransisiko mu nkuka y'imisa muri Cathedral i Maputo, muri Mozambique, itariki 05/09/2019.

Ubutumwa bw’icyizere, amahoro n’ubumwe ni yo yabaye inkingi ya kanangaza ku butumwa bwa papa Fransisiko ku badepite n’urubyiruko kuri uyu wa kane mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriye i Maputo.

Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwari rwuzuye sitade y’i Maputo. Rwagiye kumva ubutumwa bwa Papa mu gihugu kimaze imyaka mirongo kirimo ubushyamirane.

Nyirubutungane Papa Fransisiko yakiriwe ejo kuwa gatatu na Perezida Filipe Nyusi, uzongera kwiyamamariza amatora yo mu kwezi kwa cumi. Amashyaka azahangana yatangiye kugaragurana mu cyondo. Cyakora uyu munsi kuwa kane, papa ntiyatinze ku by’ubuyobozi bwa Mozambique, ubwo yavugaga ku ruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

Impande zombi ziherutse kugirana ibiganiro by’amahoro, buri ruhande rurega urundi kurenga ku masezerano ajegajega yashyizweho mu kwezi kwa munani.

Abari baje kumwumva bavuze ko mu magambo ye bumvise ubutumwa bwimbitse. Muri rusange bavuze ko bishimiye urunduko rwa papa. Abanyamozambike baravuga ko ubutumwa bwe buzabagumamo igihe kirekire.

Papa Fransisiko arava muri Mozambique yerekeza muri Madagascar kuri uyu wa gatanu. Azavayo ajya mu birwa bya Maurice.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG