Uko wahagera

Papa Fransisiko Yanze Gusubika Uruzinduko Rwe Muri Iraki


Umushumba wa kiliziya gatulika y'isi yose, Papa Fransisiko, yanze gusubika cyangwa kuburizamo uruzinduko rwe azatangira ejobundi kuwa gatanu muri Iraki, n'ubwo umutekano ari muke muri iki gihugu.

Uyu munsi, ibisasu bya roketi byaguye mu kigo cy'ingabo zirwanira mu kirere cyitwa Al Asad, mu ntara ya Anbar, mu burengerazuba bwa Iraki, gicumbikiye n'ingabo mpuzamahanga, zirimo n'iza Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ubwongereza na Danemark.

Umuvugizi w'izi ngabo mpuzamahanga, Colonel Wayne Marotto wo mu gisilikali cy'Amerika, yatangaje ko byose hamwe byari icumi. Ntiyavuze abo bakeka ko ari bo babirashe, asobanura gusa ko barimo babikoraho anketi. Ikigo ntaramakuru AFP kivuga ko byahitanye umukozi umwe w'umusivili, ariko ntigisobanura ubwenegihugu bwe.

Mu kwezi kwa mbere k'umwaka ushize, Irani yarashe misile cumi n'imwe muri iki kigo cya Al Asad, mu rwego rwo guhora iyicwa rya General Qassem Soleimani, warashwe n'indege itagira umuderevu y'Amerika. Byakomerekeje abasilikali b'Amerika barenga ijana.

Igitero cy'uyu munsi kibaye kandi ibyumeru bibiri nyuma y'ikindi cya roketi 14 ku kigo cya gisirikari cyegereye ikibuga cy'indege cya Erbil, umurwa mukuru w'intara ya Kurdistani, mu majyaruguru ya Iraki. Byahitanye umukozi umwe w'umusivili, bikomeretsa n'abandi bakozi umunani b'abasivili n'umusilikali umwe wa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

N'ubwo Iraki irimo uyu mutekano muke gutya, Papa Fransisiko yatangaje ko gahunda y'urugendo rwe itazahinduka. Azasura Iraki, nk'uko biteganyijwe, kuva kuwa gatanu kugera kuwa mbere w'icyumeru gitaha. Uyu munsi, yavuze, ati: "Abaturage ba Iraki baraturindiriye. Bategereje Papa Yohani-Pawulo wa 2 ntibamubona. Ntitugomba kubababaza bwa kabiri."

Mu 1999, Papa Yohani-Pawulo wa 2 yashatse gusura Iraki ariko Vatikani na leta ya Perezida Saddam Hussein bananirwa kubyumvikanaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG