Uko wahagera

Urugendo rwa Papa Fransisiko muri Iraki Ruteye Impungenge Papa Benedigito


 Papa Fransisiko na Papa Benedigito
Papa Fransisiko na Papa Benedigito

Umushumba wa kiliziya gatulika y'isi yose, Papa Fransisiko, azajya mu ruzinduko muri Iraki kuwa gatanu w'iki cyumeru. Uwo yasimbuye, Benedegito wa 16, rumuteye impungenge.

Papa Fransisiko azaba yanditse amateka. Ni we mukuru w'Abagatulika b'isi yose wa mbere na mbere uzaba agendereye Iraki. Nyakwigendera Papa Yohani-Pawulo wa 2 yigeze kubitekerezaho cyane ariko yarinze atabaruka mu 2005 atarabasha kujyayo.

Uruzinduko rwa Papa Fransisiko muri Iraki ruzamara iminsi ine. Ku munsi wa mbere, kuwa gatanu, azavugira ijambo muri katederali Notre-Dame du Perpétuel Secours i Bagdad, umurwa mukuru wa Iraki. Iyi kiliziya yabayemo amahano mu kwezi kwa cumi 2010. Abayoboke b'umutwe w'iterabwoba Al-Qaïda barayiteye, bafata bugwate abakirisitu barimo basenga. Abashinzwe umutekano bagabye igitero cyo kubabohoza. Imirwano yahitanye Abagatulika 44, abapadiri babiri, n'abandi bantu barindwi bo mu bashinzwe umutekano. Amazina yabo bose ubu yanditse ku nkuta za kiliziya.

Kuwa gatandatu, Papa Fransisiko, w'imyaka 84 y'amavuko, azajya mu mujyi wa Najaf, muri kilometero 150 mu majyepfo ya Bagdad, aho azagirana ikiganiro cyihariye na Ayatollah Mukuru Ali Sistani, w'imyaka 90 y'amavuko, uyobora Abayisilamu bo mu ishami ry'Abashiyite bo muri Iraki (ari nabo bahiganje) n'abo ku isi yose. Ayatollah Sistani ntajya agaragara mu ruhame, kandi yakira gake cyane abategetsi batandukanye.

Kuwa gatandatu kandi, Papa Fransisiko azasura umujyi wa Ur, Tell al-Muqayyar mu rulimi rw'Icyarabu, mu majyepfo y'igihugu. Ni wo cyane cyane wamuteye kujya muri Iraki. Kuri we ni urugendo rutagatifu: ni ho umukurambere w'Abakirisitu, Abayisilamu, n'Abayahudi, Abraham, yavukiye nk'ubo bibiliya ibivuga. Papa azasengana n'Abayisilamu, n'Abakirisitu b'Abayazidi n'Abasabeyani, amadini abiri yabayeho mbere ya kiliziya gatulika.

Ku cyumweru, umushumba wa kiliziya gatulika y'isi yose azajya mu mujyi wa Mossoul n'uwa Qaraqoch, mu ntara ya Ninive, mu majyaruguru y'igihugu, igicumbi cy'Abakirisitu bo muri Iraki. Umurwa mukuru wa Ninive, Mossoul, wamaze imyaka itatu mu maboko y'Umutwe wa Leta ya Kislamu kugera mu 2017.

Muri iki gihe, Unesco (ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, siyansi n'umuco) irimo iravugurura amakiliziya n'imisigiti intambara yononnye cyane mu mujyi wa Mossoul.

Ku cyumweru kandi, Papa Fransisiko azajya mu mujyi wa Erbil, umurwa mukuru w'intara ya Kurdistani, naho mu majyaruguru ya Iraki, intara ifite ubwigenge bucagase. Azahasomera misa imbere y'imbaga y'abantu bavuga ko batazayitangwamo, izabera muri sitade yaho. Intara ya Kurdistani ituwe n'Abayisilamu, ariko yakiranye urugwiro Abakirisitu n'Abayazidi ibihumbi n'ibihumbi bahungaga Umutwe wa Leta ya Kislamu.

Kuri Papa Benedigito wa 16, umaze imyaka umunani yigiriye mu kiruhuko cy'iza bukuru, urugendo rwa Fransisiko muri Iraki ni "uruzinduko rw'ingirakamaro cyane bikomeye" nk'uko abisobanura mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani.

Ariko rero arakomeza agira, ati: "Ikibazo ni uko rubaye mu bihe bikomeye cyane, ibihe biteye impungenge, kubera ibibazo by'umutekano n'icyorezo cya Covid." Benegidito avuga ko azaherekeza Fransisiko n'amasengesho mu ruzinduko rwe rwose muri Iraki.

Mu kwezi kwa 12 gushize, ubwo Vatikani yatangazaga urugendo rw'umushumba wa kiliziya muri Iraki, yongeyeho ko ishobora kurusubika igihe icyo ari cyo cyose kugera ku munota wa nyuma. Azavayo kuwa mbere, taliki ya 8. Naho Papa Benedigito, wacyuye igihe, ubu afite imyaka 93 y'amavuko. Aba muri monasiteri i Vatikani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG