Uko wahagera

Osama bin Laden ni Muntu ki?


Osama bin Laden ni Muntu ki?
Osama bin Laden ni Muntu ki?

Gusa isura ya bin Laden nk’umuntu ukoresha iterabwoba ushakishwa kurusha abandi itandukanye n’isura y’umuntu wakuze mw’ituze kandi mu mibereho myiza.

Kuba ashinjwa ibitero by’iterabwoba ku migabane itatu, Osama bin Laden ni we muntu wibasiwe cyane n’ingabo z’Amerika igihe kirekire mu mateka. Nyuma y’ibitero by’iterabwoba ku mujyi wa New York na Washington DC taliki ya 11 y’ukwa cyenda mu mwaka wa 2001, perezida George Bush yarahiriye ku mugaragaro ko umuntu ukekwa kuba yarateguye ibyo bitero, Osama bin Laden, azaboneka.

Gusa isura ya bin Laden nk’umuntu ukoresha iterabwoba ushakishwa kurusha abandi itandukanye n’isura y’umuntu wakuze mw’ituze kandi mu mibereho myiza. Osama bin Laden yavutse taliki ya 10 y’ukwa gatatu mu 1957, ari umwe mu bana barenga 50 b’umukungu wo muri Arabiya Saoudite wakoraga akazi ku bwa entrepreuneri mu bwubatsi. Uwo mubyeyi we yitabye Imana ubwo Osama yari ingimbi. Ni ko Osama yaje gukurira mu bintu byinshi ari muri bake mu bakire bo muri Arabiya Saoudite, asabana n’abo mu muryango w’ubwami. Yaje gukomeza amashuri ye akura impamyabushobozi ya injeniyeri muri kaminuza, asa nk’ugiye gukomeza umwuga w’umuryango we. Si ko byagenze.

Ubuzima bwe bwaje guhinduka mu mwaka w’1979, ubwo igihugu cyahoze ari Leta Ziyunze z’Abasoviyete zagabye igitero kuri Afghanistan. Bin Laden, kimwe n’abandi bayisilamu, yavuye iwabo ajya kurwanya Abasoviyete, n’ubwo mu gihe cya mbere uruhare rwe rwabaye uwo gutanga inkunga y’ibikoresho ku barwanyi b’abarikiri ba b’abayisilamu bamujahidine. Aba ni nabo bari bafashijwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ahagana mu myaka y’1985, bin laden yiyemeje gukoresha umutungo akomora ku muryango we ashyiraho umutwe we wihariye w’abarwanyi. Uwo mutwe ni wo waje guhindukamo agatsiko ka al-Qaida, mu cyarabu bivuga ngo “umusingi”. Nyuma y’uko abasosiyete bavuye muri Afghanistan, bin Laden yasubiye iwabo, ariko akomeza gukorana na ba sekombata b’intambara ya Afghanistan, kandi yita cyane ku zindi nyungu z’abayisilamu.

Ubuzima bwa bin Laden bwongeye guhinduka mu mwaka wa 1990 ubwo Iraq yateye Koweti, bituma Arabiya Saoudite itumaho Amerika kohereza ingabo zayo aro ho zinyuze. Bin Laden ntiyihanganiye kubona, mu cyo yise ubutaka butagatifu, ingabo zitari iz’abayisilamu. Ibyo yarabyamaganye, bimuviramo ko yirukanwa muri Arabiya Saoudite mu 1991. Yahungiye muri Sudani, aho bivugwa ko yateguriye ibitero ku ngabo z’Amerika zari muri Somalia no muri Arabiya Saudite. Ku gitutu cy’Amerika, Sudani yirukanye bin Laden mu 1996, noneho asubira muri Afghanistan. Ubwo yahise ahinduka inshuti y’abatalebani bayoboraga Afghanistan, abaha cyane cyane imari bakeneye gukoresha.

N’ubwo yari yinjiye muri politiki ya Afghanistan, bin Laden yakomeje kurwanya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bivugwa ko ari we wari inyuma y’ibitero bya bombe byagabwe kuri za ambasade z’Amerika muri Kenya no muri Tanzania. Ubwo kandi ni ko yarushijeho kwamamara mu barabu kimwe no mu bandi bantu batishimiye politiki y’Amerika mu burasirazuba bwo hagati.

Guhagarika ibikorwa bya bin Laden byashyizwe ku murongo wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’ibitero ku mujyi wa New York na Washington mu mwaka wa 2001, byahitanye abantu barenga ibihumbi bitatu. Abatalebani banze kumutanga, noneho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibagabaho igitero, bakuraho abatalebani muri Afghanistan mu kwezi kwa 12 muri 2001, bituma bin Laden ajya kwihisha. Yagiye yohereza amajwi ye yamagana Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasemburaga abategetsi b’I Washington, kugeza ejobundi ku cyumweru yishywe.

XS
SM
MD
LG