Uko wahagera

“Bimwe mu bisobanuro bitangwa ku rupfu rwa Osama bin Laden”

John Brennan (L), assistant to the president for homeland security and counterterrorism, and White House Press Secretary Jay Carney.
John Brennan (L), assistant to the president for homeland security and counterterrorism, and White House Press Secretary Jay Carney.

Umwaka wose umuyobozi wa al-Qaida Osama bin Laden ashakishwa, urangiye yiciwe mu gitero cy’indege gikaze cyakozwe mu rupangu rwo muri Pakistani yari yihishemo.

Prezida wa reta zunze ubumwe za amerika Barack Obama yatangaje urupfu rwa bin Laden kuri televisiyo mu ijambo yavugiye muri prezidance ya Amerika.

Muri prezidance ya amerika umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya iterabwoba John Brennan yashyize ahagaragara ibikorwa byakozwe mu ijoro n’itsinda ry’inzobere z’abasilikare ba amerika.

Yavuze ko iryo tsinda ry’ abamarine bamanukiye ku migozi bava muri kajugujugu bagwa mu rupangu ruli mu majyaruguru ya Islamabad, kandi ko barashe bin Laden mu mutwe ubwo yari abarasheho.

“Bimwe mu bisobanuro bitangwa ku rupfu rwa Osama bin Laden”
“Bimwe mu bisobanuro bitangwa ku rupfu rwa Osama bin Laden”

Brennan yavuze ko bari bafite umugambi wo kumufata ari muzima.

Icyo gikorwa cyamaze iminota 40 nk’uko bivugwa n’abayobozi barimo bwana Obama wabicungiraga muri prezidance ya Amerika. Yaragize ati: “Iminota yareshyaga n’iminsi”.

Nta munyamerika wasize ubuzima muri icyo gikorwa.

Abategetsi ba Amerika bavuze ko bin Laden yashyinguwe mu Nyanja nyuma y’uko akoreye imihango ya kiyisilamu, umurambo we umaze kwuhagirwa no gushyirwa girwa mu mashuka yera.

XS
SM
MD
LG