Prezida wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umuntu wakoreshaga iterabwoba washakishwaga n’isi yose, umuyobozi w’umutwe wa al-Qaida Osama bin Laden yishwe n’ingabo za Amerika ku cyumweru. Yiciwe mu kigo yari arimo hagati mu gihugu cya Pakistani.
Bwana Obama ibyo yabitangalije kuri televisiyo y’igihugu mu ijambo yavugiye muri prezidance ya Amerika mu ijoro ryo ku cyumweru.
Osama bin Laden yari amaze imyaka 10 ashakishwa nyuma yo gukora ibitero bya al-Qaida muri Amerika ku italiki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu mwaka w’2011.
Ingabo za Amerika kuva icyo gihe zakomeje guhiga bin Laden ukomoka muri Arabia Saudite. Igikorwa cyo ku cyumweru cyakorewe I Abbotabad, mu karere ka Hazara hafi ya Punjab.
Bwana Obama yavuze ko bin Laden atari umuyobozi w’abayisilamu ko yari umwicanyi wisasiye imbaga. Yavuze ko bin Laden yabonetse ku bufatanye bwa servise zishinzwe ubutasi za Pakistani.
Bwana Obama yavuze ko icyo gikorwa ari igikorwa gikomeye mu gutsinda al-Qaida, k’urupfu rwa bin Laden rwagombye kwakirwa neza n’abantu bose bemera amahoro n’icyubahiro cya muntu. Prezida yavuze ko ubutabera bwubahilijwe.