Uko wahagera

Muri Sri Lanka Abagore Babujijwe Kwitwikira mu Maso


Bamwe mu Bapfasoni bo mu idini rya Isilamu mu nama y'aba islamukazi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimwo Sri Lanka
Bamwe mu Bapfasoni bo mu idini rya Isilamu mu nama y'aba islamukazi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimwo Sri Lanka

Sri Lanka irimo kwisubira nyuma y’ingaruka z’ibisasu byaturitse kuri Pasika. Igihugu cyabujije abagore imyambaro itwikira mu maso.

Perezida Maithripala Sirisena, yavuze ko ibyo bigomba guhita byubahiriza kuri uyu wa mbere, hakurikijwe itegeko ryo mu bihe bidasanzwe. Ni nyuma y’icyumweru kimwe hafi, ibisasu bituritse byibasira za kiriziya n’amahoteri ku cyumweru ku munsi wa Noheri. Ibyo bitero byahitanye abantu 250.

Abategetsi bavuze ko guca imyambaro itwikira mu maso bizafasha abashinzwe umutekano kumenya abantu abaribo mu gihe igihugu gikomeje gushakisha abateze y’ibyo bisasu.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, biratangaza ko abigisha bo mu rwego rwo hejuru ba Kiyisilamu, bashyigikiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igihugu ku gihe gito, kubera impungenge z’umutekano. Ariko ntibashyigikiye itegeko rica umwambaro w’abayisilamukazi utwikira mu maso.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zirakurikirira hafi uko ibintu birimo kugenda muri Sri Lanka, kandi zirashishikariza guverinema gukoresha itegeko ryo mu bihe bidasanzwe, gusa ku bijyanye n’ibitero byo kuri Pasika.

Alaina Teplitz ambasaderi w’Amerika muri Sri Lanka yabibwiye Ijwi ry’Amerika, agira ati: “Kwubaha uburenganzira bw’abantu ni ikintu gishobora kubaho muri sosiyete igendera kuri demokarasi, hagamije gushyira ingufu hamwe mu kurwanya iterabwoba kw’isi”.

Yavuze ko guverinema ya Sri Lanka yahisemo uburyo bwiza, kandi ko kuba perezida yerekana ko ububasha bwo mu bihe bikomeye bugomba kwibanda ku bakoze ibyaha by’agahomamunwa, ari ikintu cya ngombwa kigomba gushyikirwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG