Uko wahagera

Muri Kameruni 165 Bagwanya Ubutegetsi Barambitse Intwaro Hasi


Ibice vya Kameruni bikoresha icongereza
Ibice vya Kameruni bikoresha icongereza

Ubutegetsi buravuga ko abandi babarirwa mu magana bahagaritse imirwano. Gusa, abantu bakomeje kwibaza niba abarambika intwaro hasi ari abo muri iyo mitwe koko.

Ubutegetsi bwo muri Kameruni buravuga ko abantu 165 mu baharanira gushinga leta yigenga y’intara ikoresha ururimi rw’icyongereza hamwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, bamaze kurambika intwaro hasi mu gihe cy’amezi abiri ashize. Ubutegetsi buravuga ko abandi babarirwa mu magana bahagaritse imirwano. Gusa, abantu bakomeje kwibaza niba abarambika intwaro hasi ari abo muri iyo mitwe koko.

Igisirikare cya Kameruni n’amatsinda y’abashyigikiye ubutegetsi bamaze icyumweru bakwirakwiza amashusho ya Yannick Kawa. Umurwanyi w’abaharanira gushinga leta yigenga y’abakoresha ururimi rw’icyongereza. Ayo mashusho arimo ibice bibiri. Icyambere kigaragaza Kawa avuga ko atazahwema kugaba ibitero ku gisirikare cya leta, icya kabiri kikamugaragaza avuga ko umuntu atazi bahuriye kuri internet yamwumvishije ko agomba kubivamo akishyira mu maboko y’ubuyobozi bwa gisirikare.

Inama y’igihugu ishinzwe kwambura intwaro, gukura mu gisirikare no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri Kameruni ivuga ko Kawa ari umwe mu bantu 165 bo mu mitwe y’abaharanira intara yigenga hamwe n’abarwanyi ba Boko Haram bamaze kwishyira mu maboko y’ubutegetsi.

Ariko hari ababishidikanya bavuga ko bigoye kwemeza niba aberekanwa na leta ari abagize iyo mitwe koko. Baravuga ko mu busanzwe abarwanyi b’iyo mitwe bakoresha intwaro za rutura mu gihe abarimo kwerekanwa barimo kuzana intwaro nto. Ikindi bavuga n’uko imirwano imaze igihe ikaza umurego mu duce tw’abakoresha icyongereza yerekana ko urugamba rukiri rwose.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG