Uko wahagera

Muri Burkina Faso Abasirikare Batatu Bahitanywe n'Inyeshyamba


Itangazo ry’igisirikare cya Burkina Faso rivuga ko abasirikare batatu ba leta baguye mu gitero bari bahanganyemo n'inyeshyamba. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko inyeshyamba zigera kuri 11 zaguye muri iyo mirwano yabaye mu majyaruguru y’iki gihugu giherereye mu burengerazuba bw’Afurika.

Abasirikare bari mu ntara ya Thiou n’iya Yatenga, ni bo bari bibasiwe n’igitero cy’abantu bari bafite intwaro. Cumi n’umwe muri bo barafashwe. Cyakora abasilikare batatu barahaguye mu gihe cy’imirwano, abarenga icumi barakomereka nk’uko iryo tangazo ry’igisirikare ribivuga.

Icyo ni cyo gitero cya nyuma muri bitatu biheruka kuva tariki 14 y’uku kwezi kwa 11 ubwo hicwaga abasirikare 60 ba Burkina Faso bari bashinzwe umutekano n’abasivili babarirwa muri cumi n’abandi. Byatumye haba uburakari mu gihugu hose n’imyigaragambyo yasabaga Perezida, Roch Marc Kabore kwegura.

Intumwa ya ONU mu Burengerazuba bw’Afurika na Saheli, uyu munsi kuwa kane yavuze ko ibintu muri Burkina Faso biteye impungenge, by’umwihariko mu karere kabayemo Kudeta eshatu za gisirikare kuva uyu umwaka utangiye.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG