Uko wahagera

Mali Igabisha Ubufaransa Ibwagiriza Kuvogera Ikirere Cayo


Koloneli Abdoulaye Maiga avugira Reta ya Mali
Koloneli Abdoulaye Maiga avugira Reta ya Mali

Mali irarega Ubufaransa kuvogera ikirere cyayo kandi irakangisha inkurikizi zitasobanuwe, igihe byakwongera kuba. Igisilikare cya guverinema ya Mali ejo cyamaganye Ubufaransa kuba bwaragurukije indege ya gisilikare bukayizana mu gihugu ivuye muri Kotedivuwari muri iki cyumweru.

Mw’itangazo, umuvugizi wa guverinema, Koloneli Abdoulaye Maiga, yise icyo gikorwa cy’iyo ndege, yaturutse Abidjan ijya mu mujyi wa Gao muri Mali “kuvogera bigaragara” ikirere cyayo.

Maiga yanareze indege ya gisilikare y’Ubufaransa kuba yahagaritse itumanaho ryayo n’ubuyobozi bw’indege muri Mali. Yakangishije inkurukizi igihe ibyabaye, byakwongera. Yavuze ko guverinema ya Mali “itakwemera kubarwaho ingaruka izo arizo zose, abakoze ibyo, bakwikururira”.

Umutegetsi mu gisilikare cy’Ubufaransa, wanze ko amazina ye atangazwa, ubwo yavuganaga n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP yahakanye ibivugwa. Yavuze ko ibisabwa byose byari byakurikijwe kandi ko abategetsi muri Mali bari bemereye iyo ndege kuguruka. Igisilikare cy’Ubufaransa kiracyafite ikigo i Gao, gifasha Mali kurwanya inyeshyamba za kiyisilamu nyuma yo gukura buhoro buhoro, ingabo za bwo mu bindi bigo bya gisilikare mu majyaruguru ya Mali.

Itangazo rije hashize amasaha make, ubuyobozi bushinzwe iby’indege mu burengerazuba bw’Afurika, bureze indege y’Ubufaransa kurenga ku bihano by’akarere byafatiwe Mali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG