Uko wahagera

Uburusiya n'Ubushinwa Vyankiye ONU ko Ishiraho Ibihano kuri Mali


Uburusiya n'Ubushinwa Vyazibiye Ibihano ONU Yashaka Gufatira Mali

Uburusiya n'Ubushinwa batambamiye muri ONU umushinga w'umwanzuro wo gushyikira ibihano kuri Mali. Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yateranye mu muhezo. Ubufaransa bwayigejejeho umushinga w'umwanzuro uyisaba gukubita ingabo mu bitugu ibihano Umuryango w'ubukungu w'ibihugu by'Afrika y'uburengerazuba, Cédéao, wafatiye Mali ku cyumweru gishize.

13 kuri 15 bayigize bawushyigikiye. Barimo Ubufaransa nyine, Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ubwongereza, n'ibihugu bitatu bihagarariye Afrika mu Nteko, ari byo Kenya, Gabon na Ghana. Uburusiya n'Ubushinwa, bari mu bafite ijambo ndahangarwa (veto mu Gifaransa) bo bawanze, bityo ntiwabasha gutambuka.

Basohotse mu nama, ambasaderi wa Kenya mu Muryango w'Abibumbye, Martin Kimani, yaganiriye n'abanyamakuru mu izina ry'Afrika, ati: "Biratubabaje. Kandi kari akantu koroshye." Yasobanuye ko mu by'ukuri umushinga w'umwanzuro "wari nk'itangazo ry'itangazamakuru ryoroheje."

Umudipolomate utashatse ku izina rye rijya hanze nawe yabwiye ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ko umushinga w'umwanzuro wibandaga gusa kuvuga ko "Inteko ishinzwe umutekano ku isi ishyigikiye ibikorwa by'ubuhuza bya Cédéao muri Mali."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG