Uko wahagera

Kizigenza w'Abacuruza Ibiyobyabwenge Yakatiwe Burundu


El Chapo Guzmán
El Chapo Guzmán

Umwe mu bacuruzaga ibiyobyabwenge muri Mexique Joaquin "El Chapo" Guzman amaze gukatirwa igifungo cya Burundu mu mugi wa New York.

Umucamanza Brian Cogan yakatiye Guzman igifungo cya burundu kigeretseho indi imyaka 30 yakatiwe n’urukiko rwa leta muri New York.

Mu kwezi kwa kabiri, Guzman ufite imyaka 62 yahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bitagira ingano byo mu bwoko bwa cocaine, heroine n’urumogi.

Niwe wari kizigenza w’amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge bo mu ntara ya Sinaloa yo muri Mexique.

Abashinjacyaha bavuze ko nka kizigenza w’itsinda ry’abacuruza ibiyobyabwenge rinini kurusha ayandi muri Mexique, Guzman yagize uruhare mu bugambanyi bwinshi bugamije kwica.

Yafashwe mu mwaka wa 2016 nyuma yo gutoroka inshuro ebyiri zose muri gereza zirinzwe cyane muri Mexique. Yahise ashyikirizwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2017 kugira ngo aburanishwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG