Uko wahagera

Inzige Zayogoje Afurika y’Uburasirazuba Zageze muri Sudani y’Epfo


Inzige zayogoje Afrika y’uburasirazuba zageze no muri Sudani y’Epfo ejobundi kuwa mbere. Guverinoma ivuga ko ikeneye ingengo y’imali ingana n’amadolari miliyoni 19 y’amanyamerika yo kuzirwanya.

Inzige zageze muri Sundani y’Epfo ziturutse muri Uganda, nk’uko minisitiri w’ubuhinzi wa Sudani y’Epfo, Onyoti Adigo, na FAO (ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa) babitangaje uyu munsi.

Usibye Uganda na Sudani y’Epfo, inzige zateye no muri Kenya. Zateye kandi muri Ethiopia, Somalia, na Tanzania. Guverinoma ya Uganda yohereje abasilikali ibihumbi bibiri kuzirwanya mu turere 20 two mu majyaruguru y’igihugu. Bazakoresha indege za kajugujugu zizajya ziguruka zimishigira imiti.

Inzige zitsemba ibimera n’ibihingwa ku buryo ziteye impungenge y’icyorezo cy’inzara muri Afrika y’uburasirazuba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG