Uko wahagera

Ikibazo cy’Inzige Cyateye Ibihe Bidasanzwe muri Somaliya


umwana w'umuhungu akikujwe n'inzige ariko arazirukana mu ndimo, mu mihana y'i Katitika, komine ya Kitui, muri Kenya, kw'itariki 24/01/2020.

Leta ya Somaliya imaze gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera ikibazo cy’inzige zikomeje kuba nyinshi mu karere k’Afurika y’uburasirazuba.

Itangazo ryasohowe na Ministeri y’ubuhinzi no kuhira imyaka muri icyo gihugu, ryavuze ko ubunini bw’amarumbo y’inzige budasanzwe kandi zirya imyaka nk’izahanzweho.

Said Hussein Iid uyobora iyo ministeri yabwiye Ijwi ry’America ko inzige zo mu butayu zihangayikishije icyo gihugu cyari gisanganywe ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) riravuga ko hakenewe miliyoni eshatu z’amadolari y’Amerika mu ikubitiro, yakoreshwa mu guhangana n’izo nzige. Abanyasomaliya babarirwa muri za miliyoni batunzwe n’imfashanyo.

Leta ya Somaliya n’abafatanyabikorwa bayo mu kwezi gushize basabye Miliyari imwe y’amadolari y’Amerika yo kugoboka Abanyasomaliya bagera kuri Miliyoni eshatu muri uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG