Uko wahagera

Intara ya Golan Trump Yeguriye Isirayeri Ikomeje Gutera Impari


Prezida Trump kumwe n'umushikiranganji wa mbere wa Isirayeri Benjamin Netanyahu bafashe igitabo kirimwo ko Trump yeguriye Golan Isirayeri.
Prezida Trump kumwe n'umushikiranganji wa mbere wa Isirayeri Benjamin Netanyahu bafashe igitabo kirimwo ko Trump yeguriye Golan Isirayeri.

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi iraterana uyu munsi ku kibazo cy’ibitwa bya Golan. Iyi nama yatumijwe byihutirwa na Siriya.

Siriya isaba gusubizwa iyi ntara yigaruriwe na Isirayeri kuva mu 1967. Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, nawe yemeje ku wa mbere ko ari iya Isirayeri.

Icyemezo cy’Amerika cyateje imyigaragambyo yo kucyamagana mu bihugu bitandukanye birimo iby’Abarabu nka Arabiya Sawudite (inshuti magara y’Amerika), Iraki, Koweti Jordaniya na Libani.

Mu ibaruwa yanditse isaba inama yihuritwa Siriya ivuga ko iki cyemezo gihonyanga imyanzuro y’Inteko.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Muryango w’Abibumbye, François Delattre, uyoboye inteko muri uku kwezi, yabwiye abanyamakuru ko yiteguye ko Leta zunze ubumwe z’Amerika iza gutambamira icyemezo icyo ari cyo cyose mu nama y’uyu munsi.

Kugeza ubu umuryango w’abibumye uvuga ko Golan ari “intara yigaruriwe ku buryo bunyuranije n’amategeko.”

Ejo kuwa kabili abahagarariye ibihugu bitanu by’Ubulayi biri mu nteko ya ONU ishinzwe umutekano ku isi, Ubwongereza, Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage na Pologne, batangaje urwandiko rumwe bandikiye hamwe bavuga ko “batemera ubusugire bwa Isirayeri ku ntara zose z’Abarabu. Isirayeri yigaruriye mu 1967.

Muri izo ntara harimo na Golan. Bashimangira ko “kwigarurira ubutaka bw’abandi ku ngufu bibujijwe mu mategeko mpuzamahanga n’itegeko Shingiro ry’umuryango w’abibumbye kandi bibanganiye umudendezo w’isi.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG