Uko wahagera

Covid 19: Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi Yishyize mu Kato


Perezida Mokgweetsi Masisi

Perezida Mokgweetsi Masisi, yishyize mu kato amaze kubona ko yanduye Virusi ya Corona ubwo yari yipimishije bisanzwe.

Byatangajwe n’umuvugizi wa guverinema uyu munsi kuwa mbere. John-Thomas Dipowe, uhagarariye umunyamabanga uhoraho wa guverinema ushinzwe itumanaho, mw’itangazo uyu munsi kuwa mbere yavuze ko nta kimenyetso na kimwe Perezida Masisi agaragaza cy’uko yaba arwaye COVID-19 kandi ko abaganga be bazakomeza kumukuriranira hafi.

Dipowe yavuze ko Visi Perezida, Slumber Tsogwane, azaba akora inshingano za Perezida kuzageza hagize ikindi gitangazwa mu gihe Masisi ari mu kato.

Ubwandu bushya bwariyongereye cyane mu gihugu gikize ku mabuye y’agaciro ya Diama mu majyepfo y’Afurika kuva virusi nshya yihinduranyije, Omicron, ibonetse muri uyu mwaka ushize. Buri minsi itatu haraboneka abantu 2.500 banduye, bavuye kuri 300 babonekaga mu gihe kimwe mbere y’uko Omicron yaduka.

Cyakora abayobozi bashinzwe ubuzima baravuga ko umubare w’abantu binjizwa ibitaro utazamutse.

Botswana yabashije gukingira byuzuye 71 kw’ijana by’abantu bayo bemerewe gufata urukingo. Ni ukuvuga abaturage bagera muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu.

Kw’italiki ya 29 y’ukwezi gushize kwa 12, abayobozi bashinzwe ubuzima bavuze ko bagiye gutangira gutanga dose zo kwongerera umubiri ingufu, mu gihe imyaka y’abemerewe gufata urukingo yagabanyijwe ijya kuri 12 ivuye kuri 18.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG