Uko wahagera

Covid-19 Isize Iki Nyuma y'Umwaka Yadutse muri Afurika?


Nyuma y’umwaka wabaye ingorabahizi ku mugabane w’Afurika ubwo icyorezo cya Virusi ya Corona cyahageraga, ubu ibihugu bimwe na bimwe kuri uyu mugabane byatangiye gutanga inkingo ku baturage babyo.

Uru rukingo rwatanzwe n’umugambi COVAX rugenerwa cyane cyane ibihugu bikennye. Ruje mu gihe abari bamaze kwandura iyi virusi ku mugabane wose bagera kuri 2,800,000, mu gihe abahitanywe nayo ari 72,000.

Abayobozi ku mugabane w’Afrika barimo Prezida w’Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bavuze ko izi nkingo zigiye guhindura amateka y’ubwigunge mo ay’ikizere. Perezida Ramaphosa yuvuze ko Africa yabigizemo uruhare aho yumvikanishije ko abashakashatsi, n’ibigo bikora ubushakashatsi byo muri Africa y’Epfo byagize uruhare rukomeye rurimo kumenyekanisha indwara nsha zishamikiye kuri Virus ya Corona. Yavuze ko ibyo byagezweho n'abo bashakashatsi bikwiye kwishimirwa ndetse bagashimwa n’amahanga.

Iyi gahunda yo gutanga inkingo kandi yanakozwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abayobozi muri icyo gihugu bavuga ko bakiriye inkingo zisaga 1,700,000 binyuze mu mugambi wa COVAX. Aho muri Congo kandi umuyobozi mukuru w’ikigo Village Reach gishinzwe kurebera ibihugu bikennye muri uyu mugambi wo guhashya Virus ya Corona, Freddy NKosi, yabwiye Radio Ijwi ry’ Amerika ko nubwo ibihugu byo muri Africa byagize umubare uri hasi w’abanduye ndetse bakanicwa na Virus ya Corona, bitabujije ko icyi cyorezo cyabagizeho ingaruka.

Umwe mu bashakashatsi bakomeye bo muri Africa y’Epfo mu ndwara z’ibyorezo ,Dr Richard Lessels, yavuze ko uyu mugambi wo gutanga inkingo ku mugabane w’Afrika, byibuze muri Africa y’ Epfo bitanga ikizere nyuma y’uko Africa y’Epfo yibasiwe cyane kurusha ibindi bihugu byo ku mugabane. Mu kwezi gushize, abayobozi muri icyo gihugu bavuguruje umugambi wo gutanga urukingo rwa Astrazenica aho abashakashatsi bavuze ko rudafite ubushobozi buhamye bwo guhangana n’indi Virus ishamikiye kuri Covid-19.

Africa y’Epfo yahise ihundura itanga urukingo rwa Pfizer na Johnson&Johnson ariko iyi gahunda iracyatinza gahunda yo gukingira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG