Uko wahagera

Centrafrika: Inyeshyamba Zagabye Ibitero mu murwa Mukuru Bangui


Bamwe mu basirikare bagiye kugarukana amahoro muri Centrafrika
Bamwe mu basirikare bagiye kugarukana amahoro muri Centrafrika

Muri Repubulika ya Centrafrika, inyeshyamba zagabye ibitero mu murwa mukuru Bangui, ariko guverinoma yatangaje ko ingabo z'igihugu n'iz'Umuryago w'Abibumbye zabashubije inyuma.

Minisitiri w'intebe wa Centrafrika, Firmin Ngrebada, na minisitiri we w'ubutegetsi bw'igihugu, Henri Linguissara, batangarije ibigo ntaramakuru bitandukanye ko inyeshyamba zagabye ibitero bibiri icyarimwe mu rukerera ku ngabo z'igihugu, kimwe kuri kilometero icyenda, ikindi kuri kilometero 12 uvuye ku murwa mukuru Bangui. Ntibasobanuye niba hari abapfuye.

Naho Lieutenant-Colonel Abdoulaziz Fall, umuvugizi wa Minusca, yatangaje ko inyeshyamba zagabye ikindi gitero cya gatatu noneho ku ngabo za ONU mu gitondo saa kumi n'ebyiri, ahitwa "Kilometero 12." Yemeza ko nta musilikali wabo wakomeretse cyangwa wapfuye.

Inyeshyamba zashubijwe inyuma muri ibyo bitero byose. Nk'uko ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa kibitangaza, nta nyoni yatambaga i Bangui ku manywa, usibye abasilikali benshi cyane kurusha ubusanzwe.

Ni ubwa mbere inyeshyamba ziteye umurwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrika kuva imitwe yabo itandatu itandukanye, igenzura 2/3 by'igihugu, yishyize hamwe mu kwezi kwa 12 gushize.

Ibi bitero bibaye mu gihe Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi igomba guterana uyu munsi ku bibazo bya Repubulika ya Centrafrika, birimo iby'abacanshuro b'abanyamahanga, n'imyanzuro ya ONU ibuza kugurisha intwaro muri Centrafrika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG