Uko wahagera

Centrafrika:Francois Bozize mu Matora Ataha ya Perezida


Francois Bozize avugana n'abanyamakuru ku ngoro ya perezida in Bangui, taliki 8 y'ukwa mbere mu 2013
Francois Bozize avugana n'abanyamakuru ku ngoro ya perezida in Bangui, taliki 8 y'ukwa mbere mu 2013

Francois Bozize wakuwe ku buyobozi bwa Centrafrika, ejo kuwa gatandatu yatangaje ko aziyamamazariza amatora yo mu kwezi kwa 12 n’ubwo yafatiwe ibihano na ONU, hakaba hari na manda yo kumuta muri yombi ku byaha byibasiye inyoko muntu.

Iby’uko ashobora kwiyamamaza yabitangarije mw’ijambo yagejeje ku mbaga y’abamushyigikiye muri kongre y’ishyaka rye Kwa na Kwa mu murwa mukuru Bangui.

Bozize w’imyaka 73 y’amavuko wahoze ari umujenerali mu gisilikare yahiritswe ku butegetsi mu 2013 mu myivumbagatanyo y’urugaga ahanini rugizwe n’abarwanyi b’abayisilamu bo mu majyaruguru y’igihugu. Byatumye abakristu bagize umubare munini w’abaturage ba Centrafrika bisanga mu ntambara n’ibibazo by’urudaca bibangamiye ikiremwa muntu.

Bozize yagize ati: “Igihugu gikeneye umugabo ufite ubunararibonye, amahoro n’ubushake”. Mw’ijambo rye yanenze perezida uri ku buyobozi Faustin-Archange Touadera.

Bozize yagiye ku butegetsi mu 2003 muri coup d’etat, kandi yabaye perezida imyaka icumi mbere yo guhunga igihugu mu 2013. Ubuyobozi bushya bwashatse ko atabwa muri yombi bumurega ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasiye inyoko muntu no gushishikariza rubanda jenoside. Cyakora ntiyigeze afatwa kuva asubiye mu gihugu mu mpera z’umwaka ushize.

Ingaruka manda yo kumuta muri yombi cyangwa ibihano yafatiwe n’amahanga bizagira kuri kanditatire ye ntiziramenyekana. Mu kwezi kwa mbere Bozize yari yavuze ko azasaba ONU kumukuriraho ibihano yafatiwe mu 2014 hashingiwe ku byavugwaga ko yashyigikiye abarwanyi b’Abayisilamu bari mu mutwe “anti balaka”.

PerezidaTouadera watowe mu 2016, byitezwe ko aziyamamariza manda ya kabiri mu matora ataha ariko ntiyari yabyemeza. Icyiciro cya mbere cy’itora giteganyijwe kw’italiki ya 27 y’ukwezi kwa 12.

Igihugu cya Centrafrika gikize kuri diyama gikomeje guhungabanywa n’abarwanyi. Urugomo rumaze gukura abantu barenga miliyoni imwe n’igice mu byabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG