Uko wahagera

BBC Yahagaritse Ibikorwa Vyayo Vyose mu Burundi


Bamwe mu bakorera BBC bariko bashira bariyeri kuri imwe mu marembo yabo
Bamwe mu bakorera BBC bariko bashira bariyeri kuri imwe mu marembo yabo

Mu itangazo BBC yashyize ahagaragara, iravuga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byayo byose mu Burundi imaze kubona ko inzira zose yagererageje ngo yumvikane na Leta ntacyo zagezeho, kandi ikabona ko itazongera kubona uburengenzira bwo gukorera mu Burundi.

Mu kwezi kwa gatatu, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guhagagarika ibiganiro bya BBC mu Burundi, ndetse n’abanyamakuru, aba BBC kimwe n’abandi, babuzwa kuzongera gutarira amakuru BBC.

Leta y’Uburundi yafashe iyo ngingo nyuma y’aho BBC itangaje inkuru ya videwo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yerekana ko inzego z’Uburundi zishinzwe iperereza zifite amazu zifungiramo abantu kandi bagakorerwa iyicarubozo.

Icyo kiganiro cyakozwe n’ishami rya BBC rikora amaperereza yimbitse muri Afurika nticyashimishije Leta y’Uburundi. Abategetsi b’Uburundi banenze BBC ko yari yagambiriye guha igihugu isura mbi ku rubuga mpuzamahanga.

Nyuma BBC yakomeje kugerageza ko impande zombi zakumvikana, ariko ntibashobotse. Uyu munsi rero, mu itangazo yashyize ahagaragara BBC yagize iti:’ Kugirango tutazavaho turenga ku mabawiriza ya Leta y’u Burundi cyangwa se tugatuma abanyamakuru bacu babangamirwa no kuba bakorana na BBC, dufashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byacu mu Burundi”.

Amashyirahamwe aharanira ubwisanzure b’itangazamakuru yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ifungwa ry’ibiro bya BBC, avuga ko abaturage bakesha amakuru asesenguye ibimenyeshamakuru mpuzamhaganga aribo bahahombera.

Ishami rya BBC rivuga mu Kirundi ryari rimaze imyaka isaga 16 ritambutsa amakuru n’ibiganiro byaryo byumvikanira muri FM ku butaka bw’Uburundi.

Kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushizwe imirongo ya FM Radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikaniragaho nayo yahagaritswe by’agateganyo. Ikindi kandi, Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Leta y’Uburundi yabujije abanyamakuru kuba batara cyangwa baha inkuru radiyo Ijwi ry’Amerika.

Erenest Sagaga uyobora urwego rushinzwe uburenganzira bw’abanyamakuru n’umutekano wabo mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abanyamakuru aravuga kiriya cyemezo kigaragaza ko ubwisanzure bw'itangazamuru bugeramiwe mu Burundi.

Sagaga: Icyemezo ca BBC Kigaragaza ko Ubwisanzure bw'Abanyamakuru mu Burundi Bugeramiwe
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:10 0:00

Mu kwezi gushize Leta y’Uburundi yari yavuze ko irimo isuzuma ibihano byafatirwa indi radio mpuzamahanga, RFI, nyuma y’aho itangarije ikiganiro yagiranye na n’Umupfasoni Marguerite Barankitse, wahunze u Burundi muri 2015.

Twagerageje kuvugana n’abategetsi ba Leta y’U Burundi kugirango twumve icyo batekereza kuri iki cyemezo cya BBC, twavuganye na bamwe muri bo , ariko ntacyo badutangarije.

Inkuru ya Venuste Nshimiyimana akorera Ijwi ry’Amerika iLondres

BBC Yavanye Akarenge mu Burundi
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:15 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG