Uko wahagera

Amerika Ibandanya Kugabisha Uburusiya Ibubuza Gushotora Ukraine


Prezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden
Prezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru kuva umwaka w’2022 watangira, kuri uyu wa gatatu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yibanze ahanini ku kibazo cya Ukraine n’Uburusiya.

Icyakora yanagarutse muri make ku byaranze umwaka we wa mbere ku butegetsi, ku cyorezo cya COVID-19 ndetse na politiki mpuzamahanga y’Amerika.

Muri iki kiganiro cyabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu-White House, Perezida Joe Biden yavuze yeruye ku bivugwa ko Uburusiya bushobora kugaba igitero kuri Ukraine. Avuga ku cyemezo gishobora gufatwa na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin cyo gutera Ukraine, yagize ati: “icyo ntekereza ni uko azabyinjiramo-afite kugira icyo akora.”

Ariko kandi mu gihe haba hagabwe ibitero kuri Ukraine, Bwana Biden yateguje Uburusiya ko ibyo bizakurikirwa n’ingamba zikarishye kurenza izaba zarabufatiwe mbere. Ati: “Ntiyari bwigere abona ibihano nk’ibyo nsezeranya ko bizamufatirwa nabigerageza.”

Avuga ku bushyamirane bushobora kwaduka hagati y’ubutegetsi bwa Moscow n’ibihugu byo mu muryango wo gutabarana wa OTAN bihana imbibi na Ukraine, Bwana Biden yavuze ko” ikimuteye impungenge kuruta ari uko ubwo bushobora kurenga igaruriro.”

Mbere mu kiganiro yari yahaye Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika, Anthony Blinken, yari yashimangiye ubutumwa bw’aho Amerika ihagaze kuri iyi ngingo. Ibyo Bwana Blinken yabitangarije i Kyiv muri aya magambo, ubwo yari amaze kubonana n’abategetsi ba Ukraine.

Yagize ati:“Twaranabigaragaje neza ko, mu gihe Uburusiya bwahitamo kongera gushotora Ukraine, twe atari na Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika gusa, ahubwo n’ibindi bihugu byinshi haba mu Burayi n’ahandi tuzabusubiza bifatika mu buryo bugera kuri butatu.”

Ariko kandi bamwe mu basesenguzi mu bya politiki bo bavuga ko Biden yoroheye Putin arakabya. Bwana Brett Bruen ni umwe muri abo. Uyu yahoze ari umwe mu bayobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kubwa Perezida Obama, ubu akaba akuriye ikigo mpuzamahanga ngishwanama mu bijyanye na poliki mpuzamahanga.

Avuga ku ijambo rya Perezida Biden yagize ati: “Ibyo avuga byose byo kuba ibyo bihano byazaba ari akataraboneka, nta na rimwe turabona ibihano bihindura imibare y’ubutegetsi bwa Kremlin.”

Perezida Biden yashimangiye akamaro ko gukemura amakimbirane arimo gututumba ashingiye ku kuba Uburusiya butishimiye ko Ukraine-nk’igihugu cyahoze mu bigize icyari leta zunze ubumwe z’abasoviyeti- umunsi umwe ishobora kuzinjira mu muryango wo gutabarana wa OTAN.

Ariko kandi umusesenguzi Bruen akavuga ko perezida yeruye avuga ku makenga no kutumva ibintu kimwe biri mu ihuriro rya OTAN. Ati: “ibi rwose birababaje kandi birafasha gusa Uburusiya.”

Umukuru w’Amerika yongeye gusubiramo ko atibwira ko Perezida Putin yaba yaramaze gufata umwanzuro wo gutera Ukraine ndetse akomeza guha umwanya inzira y’ibiganiro mu gusohoka muri iki kibazo.

Yagize ati: “Ndizera ko Vladimir Putin asobanukiwe neza ko akantu gato kaba intandaro y’intambara kirimbuzi, ntabwo ari mu mwanya mwiza wo kwigarurira isi.”

Ku bijyanye na Irani, Perezida Biden yavuze ko ubutegetsi bwe buteganya gukomeza ibiganiro bya dipolomasi i Vienne hagamijwe gusubukura amasezerano ku ngufu za nikeleyeri n’icyo gihugu Agaragaza ko hari intambwe irimo guterwa, Bwana Biden yagize ati: “ntabwo uyu ari umwanya wo gucika intege.”

Naho ku Bushinwa ho, Perezida Joe Biden yavuze ko adatekereza ko uyu ari umwanya ubereye wo gukuraho amahoro ku bicuruzwa by’Ubushinwa yari yashyizweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa bwa Donald Trump yasimbuye.

Mu gihe agiye kumara umwaka ku butegetsi, bwana Biden mu kiganiro n’abanyamakuru yamaze hafi amasaha abiri yibanda ku gusubiza ibibazo byerekeranye na politiki y’imbere mu gihugu, birimo ibijyanye n’itakaza ry’agaciro k’idolari ribangamiye gahunda zo kuzahura ubukungu ndetse n’urujijo rukomeje kugaragara mu ngamba nshya z’ubuvuzi zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Perezida Biden yabaye nk’uhakana ikibazo cyerekeranye no kuba yaba yarasezeranyije ibirenze ibishoboka mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no kuzahura ubukungu ubwo yiyamamazaga. Ati: ”Ntabwo nasezeranyije ibirenze. Ahubwo ahari nshobora kuba narakoze ibirenze ibyo buri wese yatekerezaga ko byaba. Mukwiye kwemera ko twateye intambwe nini cyane.”

Iki cyari cyo kiganiro n’abanyamakuru cya mbere cya Perezida Biden muri uyu mwaka wa 2022, ndetse n’icya 9 muri rusange akoze kuva ageze ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG