Uko wahagera

Amerika Isaba Uburusiya Guhitamwo Amahoro canke Intambara ku Kibazo ca Ukraine


Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy, ibubamfu mu biganiro n'umushikiranganji Antony Blinken, i Kyiv, muri Ukraine, kw'itariki ya 19/01/2022
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy, ibubamfu mu biganiro n'umushikiranganji Antony Blinken, i Kyiv, muri Ukraine, kw'itariki ya 19/01/2022

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iraburira Uburusiya ko yo n’abanywanyi bayo biteguye gusubiza mu buryo bw’imbaraga za gisirikare kandi butomoye mu gihe icyo gihugu cyagaba ibitero kuri Ukraine.

Icyakora Bwana Anthony Blinken ukuriye Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika akizera ko Uburusiya buzahitamo inzira y’ibiganiro. Ibyo bikubiye mu kiganiro cyihariye Bwana Anthony Blinken yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika, ishami ry’Uburasirazuba bw’Uburayi i Kyiv muri Ukraine.

Mu kiganiro na madame Myroslava Gongadze umuyobozi w’ibiro by’Ijwi ry’Amerika mu Burasirazuba bw’Uburayi, umukuru wa Dipolomasi y’Amerika Bwana Anthony Blinken ntiyariye iminwa mu kugaragaza aho igihugu cye gihagaze ku bushotoranyi bw’Uburusiya kuri Ukraine.

Bwana Blinken yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze amahitamo ku Burusiya hagati yo gukoresha inzira y’ibiganiro mu gukimura ikibazo cyangwa se gukoresha imbaraga n’ubushotoranyi bukirengera ingaruka zabyo.

Bwana Anthony Blinken muri iki kiganiro, yibukije ibyabaye ubwo Uburusiya bwafataga umwanzuro wo gutera uturere twa Crimea na Donbass muri Ukraine muw’2014, aho nabwo umuryango wo gutabarana wa OTAN wakajije ibikorwa bya gisirikare muri ako karere.

Icyakora yongera kwitsa ko mu biganiro bitandukanye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itahwemye kugaragariza Uburusiya ingaruka bwagira, n’inyungu ziri mu guhitamo inzira yo gukemura ibibazo mu buryo bwa dipolomasi. Ati: “ubwo tuzareba inzira Perezida Putin azahitamo gufata.”

Mu biganiro byagiye bihuza impande zombi kuva mu minsi ishize, mu byo Uburusiya bwasabye harimo no kutemerera Ukraine kwinjira mu muryango wo gutabarana wa OTAN.

Bwana Blinken ntiyabuze kugaragaza impungenge atewe no kuba Uburusiya bwirengagiza ibikomeje kubera mu biganiro byahuje impande zose zirebwa n’ikibazo kuva mu minsi 10 ishize, ahubwo bugakomeza kurunda ingabo ku mupaka wabwo na Ukraine. Icyakora avuga ko Amerika itazahwema guha umwanya w’ibanze ibiganiro, kuko ari bwo buryo buboneye bwo gukemura neza ibibazo nk’ibyo.

Nyuma yo kuganira n’abategetsi ba Ukraine, biteganyijwe ko kuri uyu wa kane, Bwana Anthony Blinken ahura n’abafatanyabikorwa b’Amerika bo mu muryango wa OTAN i Berlin mu Budage. Ni mbere yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov i Jeneve mu Busuwisi kuwa gatanu.

Ni mu biganiro byo mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane akomeje gututumba hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG