Afurika yinjiye mu rugamba rwo gushakisha umuti wa COVID-19 Paxlovid w’isosiyeti y’imiti Pfizer. Abayobozi bo mu rwego rwo hejuru rw’ubuzima muri muri Afurika, bavuze ko barimo kuvugana na Pfizer (PFE.N) ibyerekeye uburyo umugabane w’Afurika wabona umuti wo kurwanya virusi itera COVID-19. Uyu niwo mugabane winjiye mu uru rugamba rwo gushaka uwo muti wabonetse nk’ushobora guhindura ibintu mu rugamba isi ihangamyemo n’iyo virusi.
Pfizer yavuze ko umuti Paxlovid, wagaragaje ko ukora ku gipimo cya hafi 90 kw’ijana mu bijyanye no gutuma abantu badakenera kujya mu bitaro kandi imibare isa n’iyerekana ko uwo muti ukora neza mu guhanana n’ubwoko bwa virusi ya corona, Omicron.
Za guverinema mu mpande zose z’isi, zahagurukiye kugura Paxlovid, mu gihe umuti uzwi kw’izina rya Molnupiravir w’isosiyeti Merck, wahuye n’imbogamizi nyuma y’uko imibare yavuye mu bushakashatsi itagaragaje ibyari byitezwe.
Mu gihe inkingo, guverinema zazigize intwaro ikomeye yo kurwanya COVID-19, ibinini birimo gukorerwaho ubushakashatsi n’amasosiyeti Merck na Pfizer biratanga icyizere. Kubifatira mu rugo aho kujya ku bitaro cyangwa ku bigo ndera buzima, bishobora kuba ikintu cy’ingenzi mu kugabanya ibyago byo gupfa cyangwa kwinjizwa ibitaro kuri abo bose bashobora kurwara bakaremba.
John Nkengasong, umuyobozi w’ibigo bishinzwe gucunga no gukumira indwara muri Afurika, yavuze ko kubona imiti ya COVID-19, ari kimwe mu bintu bitatu bikomeye bizifashishwa mu guhangana n’icyorezo muri Afurika muri uyu mwaka wa 2022, hamwe no kwongera ibikorwa by’ikingira no gupima.
Reuters
Facebook Forum