Uko wahagera

Nijeriya Irimo Gukora Urukingo rwa COVID-19


Perezida Muhammadu Buhari wa Nijeriya watangaje ko igihugu cye kirimo gukora urukingo rwa Virusi ya Corona
Perezida Muhammadu Buhari wa Nijeriya watangaje ko igihugu cye kirimo gukora urukingo rwa Virusi ya Corona

Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari yavugiye mu kiganiro yagiriye ejo kuri televiziyo ko igihugu cye kirimo gukora urwo rukingo mu gihe gihanganye n’ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera iyo ndwara burimo kwiyongera.

Impuguke mu by’ubuzima ziravuga ko Nijeriya ikeneye gukuba gatatu inkingo hafi 100,000 zitangwa buri munsi, kugirango iki gihugu kibashe kugera ku ntego cyihaye yo gukingira abarenga icya kabiri cy’abaturage bacyo mbere y’impera z’umwaka utaha.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika cyagiye gisuzuma uburyo cyabona inkingo byaba ari ukuzihabwa cyangwa kuzigura binyuze mu mugambi wa COVAX, kugirango kibashe gukingira byibura 70 by’abaturage bacyo.

Nijeriya yabonye infashanyo harimo inkingo zabaga zishigaje igihe gito nk’ibyumweru bike gusa kugirango zitangwe. Iki gihugu cyajugunye inkingo zirenga miliyoni imwe zari zararengeje igihe mu kwezi gushize.

Perezida Buhari mw’ijambo rye kuri televisiziyo y’igihugu yagize ati: “Turakorana cyane na minisiteri y’ubuzima mu gukora urukingo. Ntabwo twogombye kubisakuza kuzageza tubigezeho”.

Nijeriya itarapimye COVID-19 ku buryo busesuye, yabaruye abantu 245,404 barwaye iyi ndwara na 3,058 bapfuye kuva icyorezo gitangiye.

Buhari yavuze ko ubuyobozi bwe burimo gushishikariza Abanyanijeriya kwikingiza. Abaturage batageze kuri 4 kw’ijana muri miliyoni zirenga 200 zituye igihugu, nibo bakingiye mu buryo bwuzuye.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG