Uko wahagera

Afuganistani: Abatalibani Batangiye Gushyiraho Inzego Zikemura Ibibazo


Nyuma yo gufata ubutegetsi muri Afuganistani Abatalibani batangiye kwisuganya kugirango bakemure ibibazo bikigaragaza mu miyoborere, umutekano no kubaka ubumwe n'abo bari basanzwe bita abanzi.

Ibi biraba mu gihe havugwa ubushyamirane n’imvururu hagati y’Abatalibani n’abaturage bigaragambya, bamagana ubutegetsi bwabo. Izo mvururu zimaze kugwamo abantu batatu mu mujyi wa Jalalabad uri mu burasirazuba bw’igihugu.

Hagati aho Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje ko ingabo z’icyo gihugu zizaguma muri Afuganisitani kugeza umuturage wa nyuma wabo acyuwe. Amerika yari yarihaye intego yuko ingabo zayo zose zizaba zavuye muri Afuganistani ku itariki ya 31 z’uku kwezi. Bivuze ko icyo gihe gishobora kongerwa.

Ministiri w’ingabo w’Amerika Llyod Austin yavuze ko ikigenzi ingabo z’Amerika zishishikariye kuri ubu ari ukurinda umutekano w’ikibuga cy’indege cya Kabul. Aha yagaragaje ko badafite inshingano zo gufasha abantu bifuza guhunga, kugera ku kibuga.

Hagati aho ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubiribwa PAM rivuga ko abantu barenga miliyoni 14 z’abanyafuganisitani mu minsi iza, bashobora kugarizwa n’ikibazo cy’inzara bitewe n'ibura ry’ibiribwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG